Abasirikare hafi 20 b’u Burundi bamaze kurohama mu ruzi rwa Rusizi mu cyumweru kimwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, baravuga ko kuva ku itariki ya 30 Mutarama bamaze gutoragura imirambo 20 y’abasirikare b’u Burundi bagiye barohama mu ruzi rwa Rusizi.

Ikinyamakuru SOS MĂ©dias Burundi cyavuze bamwe mu bakora mu gisirikare cy’u Burundi bagihaye amakuru y’uko bariya basirikare barohamye ubwo bageragezaga kwambuka ruriya ruzi ngo basange bagenzi babo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize Ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa byo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Amakuru avuga ko bariya basirikare bose bagiye barohama nijoro, mbere y’uko imirambo yabo itoragurwa n’abaturage mu bihe bitandukanye.

Abasirikare batandatu barohamye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gihe ku Cyumweru gishize hari habonetse imirambo icyenda y’abasirikare bari bambaye impuzankana y’u Burundi.

Mu cyumweru gishize kandi abaturage bari babonye indi mirambo itanu.

Abasirikare bo mu Cibitoke bavuga ko bagenzi babo barohamye bagerageza kwambuka muri RDC.

Umwe mu bifuje ko amazina ye adatantazwa yagize ati: “Twakira amabwiriza aturutse mu nzego zo hejuru kandi turayubahiriza. Gusa, hari abasirikare batazi koga bityo ibintu bikagenda bigorana kuko bagomba kwambuka uruzi nijoro. Bagenzi babo ntabwo bashobora kubafasha bose. Birababaje.”

Uyu yunzemo ko abasirikare boherezwa muri Congo Kinshasa bakagerageza kubyanga baterwa ubwoba bw’uko bahanwa by’intangarugero.

Inzego z’ubuyobozi mu Burundi ntacyo ziravuga ku rupfu rwa bariya basirikare.

Cyakora cyo umwe mu bayobozi mu ntara ya Cibitoke yavuze ko iby’uko hari abasirikare baba bararohamye ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe na Leta bagamije guca igikuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *