hitler-at-dortmund-rally.jpg

Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi

Sangiza iyi nkuru

Ku Isi hagiye habaho abategetsi b’ibihangange mu mateka. Bamwe bigaruriye Isi, bamwe babasha kurangiza ubugizi bwa nabi bashyira ibihugu byabo mu bihe by’amahoro n’ituze, abandi babasha guhindura ibihugu byabo ndetse n’Isi muri rusange.

Dore abayobozi bakoze ibintu bidasanzwe mu mateka

10- Adolf Hitler

hitler-at-dortmund-rally.jpg

Uyu mugabo washinze ishyaka rya NAZI niwe uri inyuma wa Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ariko ni umwe mu bayobozi b’ibihangange babayeho. Ubwo yajyaga ku butegetsi, u Budage bwari mu bihe bibi kandi bukeneye umuyobozi nka Hitler.

Uyu mugabo yafashe ibibazo ibibazo byose u Budage bwari bufite maze abasha kumvisha abaturage ko byose byatewe n’Abayahudi. Byarangiye ashoje intambara ku Isi yose mu 1939 ndetse habura gato ngo ayigarurire.

09- Odysseus

head_odysseus_mar_sperlonga.jpg

Odysseus yari Umwami w’Ikirwa cya Ithaca cyo mu Bugiriki. Ubuhanga n’ubukorikori yari afite mu bijyanye n’intambara byatumye abasha kubeshya Aba Trojan mu Ntambara ya Trojan, aho yubatse amafarasi mu biti agahishamo abasirikare be.

Aba Trojans bafashe ayo mafarasi abaje mu biti bayajyana mu murwa wabo, bituma Abagiriki binjira bitabagoye mu murwa wa Troy ubusanzwe utaracengerwagamo.

Odysseus kandi yabashije kongera kwigarurira ubwami bwe bwa Ithaca nyuma y’aho bwari bwarigaruriwe n’abanyagitugu bikunda kandi abwisubiza wenyine nk’uko inkuru zifatwa n’imigani zamwanditsweho zivuga.

08- Julius Caesar

caesar.jpg

Caesar wanamenyekanye nka Augustus, yabaye Umwami w’Abami wa mbere wa Roma ategeka kuva muri 27 mbere ya Yesu kugeza yishwe muri 14 nyuma ya Yesu. Ubutegetsi bwe bwazanye amahoro n’umutuzo bitari bisanzwe yiswe Pax Romana. Caesar yabashije kwigwizaho ububasha bwose ariko ntibyamusabye gukoresha ibinyoma n’amasezerano atazasohoza nk’uko abamibanjirije babigenje.

07- Alexander the Great

alexander-the-great-1280.jpg

Uyu mugabo wabaye umwami wa Macedonia, yamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu by’intambara, aho ndetse benshi bemeza ko ashobora kuba ari we muyobozi mwiza w’ingabo w’ibihe byose wabayeho.

Yagize intsinzi nyinshi, agenda yigarurira ahantu henshi hatandukanye ndetse rimwe na rimwe imijyi ikajya yishyira mu maboko ye nta muntu n’umwe wishwe.

06 – Joseph II

joseph_ii.jpg

Joseph II yabaye Umwami wa Roma kuva mu 1765 kugeza mu 1790. Nk’uko ibi dukesha Toptenz.net bikomeza bivuga, ngo Joseph II ashobora kuba ari we muyobozi utarikundaga wabayeho. Mu by’ukuri yifurizaga ibyiza abaturage ndetse yaciye ubucakara no kuba nyamwigendaho.

05 – Genghis Khan

genghis.jpg

Genghis Khan we ngo ashobora kuba ari we mutegetsi w’umugome kurusha abandi wabayeho ku Isi ariko ni nawe wageze kuri byinshi. Yashinze Ubwami Bugari bwa Mongol, bumwe mu butegetsi bwari bufite imbaraga kurusha ubundi muri icyo gihe. Ubuhanga bwe mu bijyanye n’intambara ni kimwe mu bimushyira kuri uru rutonde. Yigaruriye amahanga menshi akigera ku butegetsi, ndetse abasha guhuza amoko atandukanye yabagaho yimuka muri Aziya.

04 – Umwamikazi Elisabeth I

elisabeth_i.jpg

Umwamikazi Elisabeth wa Mbere yategetse u Bwongereza na Irland kuva mu 1558 kugeza igihe yapfiriye. Yagiye ahimbwa amazina menshi arimo iryamenyekanye cyane ry’Umwamikazi w’Isugi (Virgin Queen) kubera ko mu mitegekere ye atishingikirije ku mwami kandi akabasha kuyobora neza wenyine.

Umwamikazi Elisabeth wa I yatanze urugero rw’umugore w’umuyobozi muri icyo gihe kandi ashobora kuba ari we mugore w’umuyobozi wakoze byinshi mu mateka.

Mbere y’ingoma ye, abagore benshi ntibatekerezwaga nk’ababasha inshingano z’ubutegetsi kandi kenshi babaga bungirije abami cyangwa ibikomangoma by’abagabo. Elisabeth yabashije kwerekana ko nubwo yari umugore yabashije gukora byinshi ndetse akabasha akarenza n’abagabo.

03 – Charlemagne

charlemagne.jpg

Charlemagne yari Umwami wa Franks (ubwami bwari bumbiyemo ibice bimwe bisigaye ari iby’u Budage n’u Bufaransa) kuva muri 768 kugeza apfuye. Yageze kuri byinshi bituma aba umwe mu bagize uru rutonde kuko yaguye ubutaka bwe agashinga Ubwami bugari bwiswe Frankish Empire.

02 – Napoleon Bonaparte

napoleon-i-9420291-2-402.jpg

Napoleon wa I yabaye Umwami w’u Bufaransa, nyuma aba Umwami w’Abami Napoleon. Yari umusirikare n’umunyapolitiki w’umuhanga kandi yashyize itafari rinini kuri politiki zo mu Burayi mu kinyejana cya 19. Yabaye igihangange mu Burayi kubera ubuhanga bwe mu bijyanye n’intambara n’ubutasi.

Yakomeje kuba icyamamare kugeza ubwo u Bufaransa bwigarurirwaga n’u Burusiya mu 1812, ariko ibyo yakoze n’amategeko yasize yiswe Napoleon Code yabaye ishingiro ry’imitegekere n’imikorere y’ubucamanza mu bihugu byinshi byo mu Burayi bw’uburengerazuba.

01 – Abraham Lincoln

abraham-lincoln-gettyimages-530194205.jpg

Abraham Lincoln yabaye perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayobora igihugu mu bihe bikomeye by’Intambara hagati y’abaturage. Yabashije kubumbatira ubumwe bw’igihugu, kuko iyo ataba we Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu ziba ari ibihugu bibiri. Yagize uruhare mu guteza imbere uburinganire ndetse akuraho ubucakara muri Amerika. Lincoln afatwa nk’umwe mu baperezida beza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Ko President wacu Paul Kagame batamushyizemo???????Ibyo yakoze n ‘ibyo akora ntibabona ko arenze bariya bose

  2. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Ko President wacu Paul Kagame batamushyizemo???????Ibyo yakoze n ‘ibyo akora ntibabona ko arenze bariya bose

  3. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Ahubwo perezida yahoze atwara igihugu c’uburundi SE pierre nkurunziza niwe wambere kwisi wamateka nibamushire kurutonde

  4. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Ahubwo perezida yahoze atwara igihugu c’uburundi SE pierre nkurunziza niwe wambere kwisi wamateka nibamushire kurutonde

  5. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Nibashireko kurutonde petero nkurunziza perezida wigihugu c’uburundi

  6. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Nibashireko kurutonde petero nkurunziza perezida wigihugu c’uburundi

  7. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Ibutaha muzadukorere urutonde rw’abayoboye neza muri Afirika kdi nizeyeko na president wacu ariko.

  8. Abategetsi 10 batazibagirana mu mateka y’Isi bakoze ibyiza cyangwa ibibi
    Ibutaha muzadukorere urutonde rw’abayoboye neza muri Afirika kdi nizeyeko na president wacu ariko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *