Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015, nibwo umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakoze igitaramo “uri Number one Yesu” muri Kigali Serena Hotel, iyi concert ikaba yitabiriwe n’abatari bake hano mu Rwanda, icyaje gutungurana ni uko abitabiriye bose batinjiye n’ubwo bwose bari baguze amatike yo kubinjiza biza kurangira bikubuye bataha bamuvumira ku gahera.
Kuba hari abatashye bijujuta ni ikintu cyafashwe nk’ikitoroshye kuri uyu muhanzi Israel Mbonyi kuri iyi Concert ye ya mbere yari akoreye mu Rwanda, kikaba ari ikizinga kitoroshye kuri we, bikaba bimusaba gushaka uburyo yakururutsa imitima ya bamwe mu bahuye nicyo kibazo bagataha bamuvumira ku gahera.

Ibi bikaba bigaragaza akavuyo mu mitegurire mibi y’ibitaramo bya Gospel bifatwa nko gucuruza kurenza uko hakorwa ivugabutumwa, ngo ntibyumvikana uburyo ushobora kugurisha amatike wirengaje aho ugomba kwicaza abantu, amatike yagurishirizwaga kuri Simba super market ariko hari n’abayaguzeyo bahageze barongera bayagurira kuri Serena nabwo birangira batinjiye.

Mu kiganiro bwiza.com/rw yagiranye na bamwe mu bari bafite amatike babuze uko binjira; n’agahinda kenshi bavuze ko bitumvikana ukuntu bagurishijwe amatike ntaho kubashyira hahari, bati: “nibura iyo batubwira mbere tutarabasha kugera hano”.
Ni umugisha kuri Israel Mbonyi, kuba wagira abakunzi bangana kuriya (benshi cyane) ukabura naho ibicaza ariko na none ni ihurizo kuri we kugirango ubutaha bitazongera kumubaho, uko byagenda kose aba aterewe ikizere na bamwe mu bakunzi be n’ubwo amakosa atari aye gusa, twibuke ko uwaguze itike wese yashakaga kuza kureba no kumva Israel Mbonyi bimusaba kugira byinshi ahindura nubwo bigaragara ko igitaramo kitabiriwe.

Abitabiriye igitaramo barasaba ko abateguye iki gitaramo basaba imbabazi abanyarwanda kuko bagaragaje intege nke, ko bitumvikana uburyo ushobora guha umuntu service mbi ntuze ngo nibura umubwire uti byagenze gutya ihangane ukamwizeza ko ubutaha bizakosorwa.
Icyagaragaye ni uko abateguye bahise bihungira, ntibongera kugaragara hanze ariko ubwo abantu bakomezaga gusakuza basaba gusubizwa amafaranga yabo, Polisi n’abashinzwe umutekano kuri Serena bagiye kubazana ngo bakemure ikibazo cy’abari hanze nyuma yo kumva agahinda n’amarira bari bafite.

nubwo bimeze gutrya uyu muhanzi yerekanye ko muri Gospel Music bishoboka ko wakora ibindi bikizana ubaye wifitemo impano ataribyo wishakishamo.
Mu bigaragara ni uko uyu Muhanzi akunzwe na benshi kuko igitaramo cyagombaga gutangira saa Kumi nimwe (17:00) ariko Saa kumi nigice (16:30) Salle ya Serena yari yamaze kuzura utabona aho uhagarara, ibi bikaba byatumye hari benshi bataha batarebye iyi Concert n’ubwo bari babashije kwigurira amatike ndetse hari na benshi bifuzaga kureba imbona nkubone Israel Mbonyi kuko hari abamubona ku mashusho gusa.

Ikosa rikomeye ku muntu wari ushinzwe imitegurire y’igitaramo ni uko yagurishije amatike adafite aho kwicaza abantu, ugereranyije abari bafite amatike bari hanze bageraga nko kuri 200, naho abandi bari bafite gahunda yo kuyagura bahageze bo bari benshi cyane .
Ubwo bwiza.com/rw yageraga kuri Serena ku isaha ya Saa kumi n’imwe yiboneye uburyo abantu barizwaga no kutinjira ngo birebere Israel wari wabazanye muri make babuze intama n’ibyuma, bari babuze uko binjira, babuze n’ubasubiza amafaranga yabo.
Abahanzi ba Gospel bakwiye gushishoza:
Cyane mu Rwanda mu mitegurire y’ibitaramo byabo; kuko iyo urebye usanga ibi ari bimwe mu bituma uyu muziki ukunzwe ku isi hose usubizwa inyuma n’abawukora, ntibamenya urwego rwabo bariho, aho bakorera, uko bafatwa, icyo basabwa n’ibind.
Ibi bikaba ari na byo bituma habaho guhuzagurika mu bikorwa byabo, ari nayo mpamvu usanga umuhanizi akora Concert ikitabirwa ariko ejo yakora indi akabura abantu akaririmbira abatarenze 50 bitewe n’imitegurire mibi y’igitaramo cyabanje.

Bivuze ngo mbere y’uko dutegura ibitaramo turebe niba twaramaze gushyira ibintu ku murongo, niba uri umuhanzi ukaba ufite Company yemeye kwishingira Concert yawe, shaka umuntu ugufasha kureba niba abantu bawe bazabasha kubona ibyo bagukeneyeho kuko abo (abafana) nibwo butunzi bwawe nibo batuma uba uwo uri we, banagufasha kugera aho wifuza, nubabura cyangwa ukabaha ibitabashimishije uzababura ubutumwa bwawe busigare ari ubwawe ku giti cyawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Phillipe@bwiza.com/rw


