Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyambu kinini kuruta ibindi giheruka gutahwa mu karere ka Rubavu kitazigera gipfa ubusa kubera ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro iki cyambu cya Nyamyumba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyambu cya Nyamyumba gifite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 700 ku mwaka no kunyurwaho n’abantu bagera kuri miliyoni 2.7, kikaba cyakwakira ubwato bufite metero 60 bwikorera kontineri 30 icyarimwe.
Abanye-Congo by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Goma bari mu bitezweho gukoresha iki cyambu, mu gihe umubano utifashe neza hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko kuba umubano utifashe neza hagati ya Kigali na Kinshasa bitazatuma kiriya cyambu gipfa ubusa, bijyanye no kuba nta kibazo u Rwanda rufitanye n’abaturage ba Congo.
Yagize ati: “Abaturage ba Congo ntabwo dufitanye na bo ikibazo, n’ubu barambuka; n’impamvu icyo cyambu cyafunguwe ni uko tuzi ko urwo rujya n’uruza rw’abantu ruhari. Barambuka, bakora ubucuruzi mu Rwanda bagasubira i Goma, umuturage usanzwe nta kibazo afite, ikibazo kiri ku bafata ibyemezo. Umuturage kuba icyambu yacyambukiramo nta kibazo gihari kuko ntikizapfa ubusa.”
Minisitiri w’Intebe wari unabajijwe ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubanira neza abaturanyi barwo, gusa nanone rukaba rutagomba kubategeka ngo barubanire neza.
Yunzemo ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ukurinda ubusugire bwarwo ndetse no kurinda umutekano w’abarutuye.


