Bamwe mu baturage basenyewe mu Midugudu ya Kanyonyomba na Kwamwunguzi, mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo bavuga ko kuva basenyerwa, barara mu matongo akaba ari naho birirwa kuko babuze ahandi bakwerekeza. Aba baturage babwiye Bwiza.com ko icyemezo cyo gusenyerwa cyabatunguye cyane ko bari babwiwe n’ubuyobozi ko abagomba guhita bimuka mu minsi itarenze 15 ari abakodeshaga noneho abatuye, bakazaba bimurwa nyuma. Bavuga ko mu minsi ine ubuyobozi bwahise buza buri kumwe n’abasenya butangira bubasenyera, ingingo bavuga ko yatumye bagorwa no kuba bagira aho bahita bajya kuba kandi baratunguwe. Bille Munyankindi ni umwe mu basenyewe, ati “ Ubuyobozi bwadutumije mu nama batubwira ko abapangayi bagomba gushaka aho bajya gucumbika ariko bavuga ko twebwe dutuye batarafata umwanzuro wo kutwirukana. Twagiye kubona kuwa Gatanu baraje basenyera umuntu witwa Murokore hariya hirya, abapangayi baragenda. Nanjye bansenyeye kuwa Gatandatu, basenya izibamo abapangayi, izaba nyir’amazu.” Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane avuga ko yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 yo gukodesha gusa n’aho iby’umutungo we w’amazu ufite agaciro ka Frw miliyoni 30 nta na kimwe yahawe. Ati “ Nta kindi kintu baduhaye ku mitungo yacu, watindaga kujyamo, ibintu bikaba babyangiriza. Ubu ni aha naraye, abana n’umugore bari mu baturanyi. Ubu turi ku gasozi, turi mu rujijo kuko ntiwavuga ko bari bukubarire kandi bamaze kugusenyera. Ayo mafaranga baduhaye, ntiyakodesha na shamburete (chambrette) kuko inzu hano y’ibumba bitatu ni Frw 70,000 twahisemo kuba turi aha kuko nta handi ho kujya dufite.” Umugore bari baturanye, Angelique Manirafasha mu marira menshi avuga ko kuva yasenyerwa bimutunguye, arara mu itongo ry’inzu yari amazemo imyaka 18 yitwikiriye umutaka. Avuga ko umuryango we wose wishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ko nta handi afite yakwerekeza. Ati “ [Arira] Ibi bintu ntitwari tuzi ko babiteguye, abayobozi bari batubwiye gusa ko bazajya bimura abatuye mu nzu zidakomeye bazabashakira aho babashyira, bakahasenya. Twagiye kubona tubona baraje, nta ngurane nta kuduteguza. Baraza bagahagarara bakakubwira ngo sohora ibintu. Iyo wanze bakubwira buryo ki banakurasa. Nababwiye ko njye nta handi mfiteho kujya. Numvise ko ngo bari gutanga Frw 40,000 ariko njye ntabyo nabonye. Njye n’abana banjye banjye turara muri uyu mutaka. Iyo tunaniwe tujya kwicara kuri uriya muriro bugacya. Ntaho mfite aho kwerekeza, nibaturenganure.” Umuturanyi w’aba bombi, Jean Baptiste Murwanashyaka, yabwiye Bwiza.com ko na we ategereje ko aza gusenyerwa inzu abanamo n’umuryango we w’abantu umunani kuri uyu wa 17 Ukuboza. Avuga ko atategujwe kandi ko atazi niba inzu ye iri mu ziri busenywe, ariko ko yamaze guzinga ibye byose kugira ngo hatangirika byinshi akurikije ubukana bw’isenya. Bwiza.com kandi yakomereje mu Mudugudu wa Kamwunguzi aho yasanze umuryango w’abantu batanu bamaze iminsi ine baba munsi y’igiti cya Avoka. Ubwo yahageraga, yasanze ba nyir’urugo badahari ariko hari abandi baturanyi bashashe uburiri munsi y’igiti cya avoka, abasinziriye mu ntebe, n’abandi bari kunywa icyayi. Hagararagara aho bacana umuriro bota mu gihe cy’ijoro. Umwe mu bana bo muri uyu muryango, Jackson Mugisha mwene Canisius Kanamugire na nyina, Beatrice Mukabutare na barumuna be bato babiri, yavuze ko bahisemo kuba bari munsi y’igiti cya avoka kuko nta handi bafite bakwerekeza, kandi bakaba nta ngurane bahawe ku mitungo yabo, ngo bashake aho kuba. Abajijwe niba ajya yumva ababyeyi be bateganya kugira ahandi bajya, yagize ati ” Baduhaye Frw 40,000 ngo dukodeshe inzu amezi abiri, tubona bitavamo, turabyihorera. Nta gahunda yo kwimuka twari kugira kandi batarigeze baduteguza. Twese turara munsi y’iki giti, bimwe mu bikoresho bitwikirijwe ariya mabati.” Umuturanyi wabo, Dieudonne Mbarushimana Bwiza.com yasanze yasinziriye mu ntebe. Avuga ko inzu ye yasenywe yari ifite agaciro ka Frw miliyoni 15. Avuga ko nta ngurane yahawe gusa ngo na we ntateganya kureka kuba mu nsi y’igiti cya Avoka. Ati ” Ntacyo nteganya gukora. Aha ni ho tuba ni ho tugira, niyo kavukire yacu, nta handi tugira. Turara ducanye ku manywa tuba dukanuye na nijoro ni uko. Byinshi mu bikoresho twabitwikirije amabati.” Icyo aba baturage bahurizaho ni ugusaba Leta kubagoboka ikabaha aho kurambika umusaya. Bavuga ko ni yo batahabwa ibingana n’imitungo yabo ariko bagahabwa icyabafasha kubona aho baba. Bwiza.com yavuye muri aka gace abasenya amazu batangiye kuhagera bari kumwe na polisi ifite imbunda. Abaturage bavugaga ko igikorwa cyo gusenya bigaragara ko kigikomeje gusa ntibari bazi ngo kwa kanaka ni ho hatahiwe. Gusenya inzu z’abaturage zashyizwe mu kiciro cy’iziri mu bishanga birakomeje, bihagarikiwe n’abapolisi ndetse na DASSO. Ku ruhande rw’ubuyobozi, iki gikorwa cyo gusenya aya amazu kigamije kurokora ubuzima abaturage batuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ku buso bwa hegitari 72,000 buriho umujyi wa Kigali 14% ni ibishanga. Itegeko rivuga ko nta bikorwa bigomba kujya munsi ya metero 20 uvuye ku nkombe z’ibishanga, iri rirareba ingo zibarirwa mu magana menshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu mujyi wa Kigali. Itegeko rijyanye no kwimura abantu rivuga ko umuntu avanwa mu mutungo we ahawe ingurane ikwiriye. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kuwa Mbere tariki ya 16 Ukuboza yumvikanye abwira abanyamakuru iby’iki kibazo. Yagize ati: [Muri iki gihe cy’imvura]…icyo turi gukora ni ugukumira ko hari ubuzima bw’umuturage bwahasigara, hari n’abatuyemo basanzwe batifashije abo hari gahunda isanzwe iriho yo kubafasha.”

Uburiri Munyankindi yashashe mu itongo ry’amazu ye

Manirafasha avuga ko nta handi afite yerekeza nyuma y’isenywa ry’inzu ye


