Nyuma y’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 aherutse gushyirwaho n’inama y’abaminisitiri yakuragaho gahunda ya Gumamurugo , yavugaga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi ahanini dutuwe n’abakorera mu mujyi wa Kigali twashyizwe mu bemerewe ingendo zambukiranya intara.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatagarije ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi benshi bakorera muri Kigali bagataha mu nkengero zayo.
Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.
Umuyobozi wa RURA yabwiye Kigali Today ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.
RURA kandi ku munsi wejo yatangaje igabanyuka ry’ibiciro bya lisansi kuva kuri 1088 frw kugera 965 frw, mazutu kuva kuri 1073 frw kugera kuri 925 frw. Ibiciro by’ingendo byo byiyongereye kuva ku mafaranga 22 na 31.8 ku kilometoro kimwe kuko nka Nyamirambo igicoro cyahoze ku 160 ubu ni 255.
Hari naho igiciro cyagiye kiyongeraho amafaranga arenga 100. Gusa na none uburyo abagenzi bagendagamo bwahinduste kuko imodoka yari isanzwe itwara abantu 19 iratwara abantu 9 , iyari isanzwe itwara abantu 29 iratwara 15, mu gihe ibisi bini byatwaraga abagenzi 75 ubu byemerewe 32 gusa.


