Abatutsi n’Abahutu babanaga neza mu Burundi, ngo umuvumo wazanwe n’Ababiligi

Sangiza iyi nkuru

Iyi mvugo yagaragaye mu gitabo “La haine en ce vert paradis” cyanditswe na Jean-Franà§ois Bouchard, akaba avuga ko ubwicanyi bwatangiye gukorwa mu Burundi, ahagana mu kinyejana cya 20 hagati bwakuruwe n’Ababiligi.
Yagize ati: “Abatutsi n’Abahutu babanaga mu mahoro mu Burundi mbere y’uko Abakoloni b’Ababiligi bigisha amacakubiri ashingiye ku moko, banashinga ubuyobozi bwabo, iryo vangura ryakurikiwe n’ubwicanyi ahayinga mu kinyejana cya 20”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanditsi w’Ibitabo akaba n’umunyemari uzwi cyane mu iterambere ry’amabanki ya Afurika, akomeza avuga ko ubu bwicanyi bwagiye bukomezwa n’abanyapolitiki batandukanye mu Burundi, nk’uko RFI dukesha inkuru ibitangaza.
Umwaka ushize ubwo mu Burundi ibintu byari bimeze nabi abantu bicwa abandi bahunga. Leta y’u Burundo yagiye itunga agatoki u Bubiligi kuba inyuma y’uwo mutekano muke, ibi byakuruye umwuka muke hagati y’ibihugu byombi.
Muri izo nkubiri, Ububiligi bwahise bufatira ibihano u Burundi buhagarika inkunga bwagiteraga, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi igerageza gusaba ko bwakurirwaho ibyo bihano ariko biranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse kuba uyu mwanditsi w’ibitabo yaravuze ko ibizazane byose byabaye mu Burundi byakuruwe n’aba bakoloni b’Ababiligi, na leta y’u Burundi ikunda kubikoresha mu mvugo ko umuvumo w’amacakubiri basigiwe nabo ukibakurikirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *