Abatuye Kimisagara bavuga ko hari agashyamba kabateye ubwoba

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bakoresha inzira ica mu gashyamba kazwi nka Busika mu murenge wa Kimisagara ho mu karere ka Nyarugenge baravuga ko babangamiwe n’amabandi aba muri iri shyamba, abatega akabambura ku manywa y’ihangu.

Aba baturage bavuga ko muri ako gashyamba hateye ubwoba kugeza ubwo ugiye kuhanyura agomba gutegereza abandi nibura ngo bahanyure bamaze kuba benshi.

Agashyamba ka Busika gaherereye mu Murenge wa Kimisagara mu rugabano n’umurenge wa kigali, kuhanyura ngo ntibyoroshye haba nijoro cyangwa ku manywa ,ibyo ngo bituruka ku mabandi ahihisha akambura ,agacuza burundu uhanyuze.

Aba baturage baravuga ko hari ingero z’abo bahamburiye bakanabasiga ari intere.

Babwiye Radio 1 ko ku manywa y’ihangu ngo kuhanyura ni ugutegereza abandi nibura ngo mwisungane nyamara aha hantu ngo ni inzira nyabagendwa abantu bacamo bajya ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu,ikaba n’inzira yo ku Ntaraga ugana mu isoko rya Kimisagara.

Aya mabandi ngo yahagize indiri yayo kabone n’ubwo mu masaha ya nimugoroba haba hari abasirikare,ariko ku manywa ngo ntawapfa kuhinyuza dore ayo mabandi atungwa agatoki nayo ngo asa n’ahakora uburinzi.

Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ko ” Karitsiye zose zisigaye zirimo amabandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko “ubuyobozi bugiye gukurikirana aya makuru buhabwa n’abaturage bityo ku bufatanye n’inzego z’umutekano aha hantu hakongerwa imbaraga nkuko bisobanurwa na umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge.”

Si mu Murenge wa Kimisgara honyine havugwa amabandi, muri iki gihe hakomeje kumvikana kenshi inkuru z’amabandi mu Mujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *