AP24302473830882

Abawazalendo bageze aho basaba gutumirwa i Doha no kwinjizwa muri guverinoma

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu minsi ishize hadutse umwuka mubi hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’abayobozi i Kinshasa, cyane cyane ku bijyanye no kohereza Gen. Olivier Gasita muri Uvira, kuri ubu izi nyeshyamba biravugwa ko zoherereje  inyandiko Perezida FĂ©lix Tshisekedi ikubiyemo ibyo zisaba. Mu gihe bemeza ko batazahemukira Guverinoma ya Kinshasa, bagize na bo ibyo basaba nk’ikiguzi cy’ubwo budahemuka. Ibintu basaba biteye impungenge, kuko basaba kugira uruhare mu bindi bikorwa birenze kuba ku rugamba iruhande rw’Ingabo za DRC (FARDC) mu burasirazuba.

Mu busabe bashyikirije intumwa za guverinoma zari zimaze iminsi muri Uvira, Abawazalendo basabye ibintu byinshi. Ubwa mbere, barasaba ko abaturage baba mu bice byigaruriwe na M23 babuzwa kugera mu tundi turere tw’igihugu. Ikindi gisabwa: n’uko abayobozi boherejwe muri Uvira baba mu mujyi, aho kuba i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Bajya kure kandi bagasaba kohereza abantu babo mu bwinjiriro bukuru bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo, kugirango nk’uko bavuga, barusheho kurinda akarere abacengezi.

Ariko ibyifuzo byabo birenze igisirikare. Barasaba kugira uruhare mu biganiro by’amahoro, harimo n’ibiganiro bya Doha. Barashaka kandi ko abayobozi babo ba politiki binjizwa muri guverinoma, yaba ku rwego rw’igihugu n’urw’intara, ndetse no mu nzego za leta n’ibigo bya leta.

Kugira ngo ibyo basaba bikurikiranwe, basabye ko hashyirwaho umujyanama wihariye ushinzwe ibibazo bya Wazalendo ku rwego rw’igihugu.

Kugeza ubu, bivugwa ko nta gisubizo barahabwa. Gusa, mu begereye Félix Tshisekedi, umujyanama yasobanuriye RFI ko ibyo bisabwa bigomba gukemurwa binyuze mu rwego rushinzwe inkeragutabara (Réserve armée de la Défense). RAD ni urwego rwashinzwe mu 2023 ngo rushyigikire FARDC kandi rugenzure Wazalendo. Ikibazo: uru rwego ntabwo ruroherezwa muri Uvira.

Kubera iyo mpamvu, ibihumbi n’ibihumbi by’Abawazalendo bari muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje kwishingikiriza ku bayobozi babo, bakunze kudatinya kunenga FARDC.

Ninde ugenzura Wazalendo mu by’ukuri? Kandi ni he ubukangurambaga bwabo bushobora kugera? Iki kibazo kiri mu izingiro rya raporo nyinshi zasohowe mu byumweru bishize n’imiryango itegamiye kuri Leta na Loni.

Abawazalendo ntibakiri ku mirongo y’imbere y’urugamba gusa iruhande rwa FARDC: ubasanga no mu mijyi myinshiminini, imito, n’imidugudu igenzurwa na Kinshasa, kuva Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo. Muri Uvira, ho baragaragara cyane ndetse baherutse kurwanya ko Gen. Olivier Gasita, umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare ka FARDC, woherejwe na Perezida Tshisekedi, ahakorera kubera ko ari Umututsi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. None aba wazalendo basaba kugira uruhare mubiganiro no kwinjizwa muri leta, kandi basanzwe babirimwo? Ko ari abafatanyabikorwa ba reta kandi bashizweho na reta, nagira ivyo reta irimwo nabo baba babirimwo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *