Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni mu butumwa amaze kugeza ku Bagande kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 avuze ko abantu bazashyirwa mu kato kubera Coronavirus, basishyura ibizabatakazwaho.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko muri Uganda hashyizweho ingamba zitandukanye mu gukumira Coronavirus zirimo guhagarika amakoraniro y’abantu benshi minsi mirongo itatu (30) ndetse n’ingendo zitari ngombwa mu bihugu birimo Ubushinwa n’Ubutaliyani byibasiwe cyane n’iki cyorezo.
Muri izi ngamba kandi harimo gushyira mu kato abantu bakekwaho iki cyorezo ndetse n’abaturutse mu mahanga. Ati: “Ntabwo twabuza Abagande kugaruka mu gihugu ariko abazaturuka hanze bazashyirwa mu kato kandi bishyure ibyo bazahabwa nk’amafunguro.” Ngo abashaka kujya hanze y’igihugu nabo barabyemerewe ariko mu gihe batazagaruka.
Perezida Museveni kandi yavuze ko amasomo mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza azahagaraga guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, bikazamara ukwezi.
Muri hoteli ya Central Inn batangiye kubishyira mu bikorwa
Muri Uganda hasakaye amakuru avuga ko abantu bari gushyirwa mu kato muri hoteli ya Central Inn iri muri Entebbe bari gucibwa amadolari 1400 ($1,400) mu gihe bazamaramo kingana n’iminsi 14, ku munsi umwe bari kwishyura amadolari 100.
Ni mu gihe kandi muri iyi hoteli hari impungenge z’uburyo aba banyamahanga bashyizwe mu kato bari kuhava uko bishakiye bitewe n’uko abarinzi batari gukora inshingano zo kubacunga.
Uganda n’u Burundi ni byo bihugu bitaragaragaramo abarwayi ba Coronavirus mu karere
Mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyagaragayemo umurwayi wa mbere w’iki cyorezo, ubu kikaba kimaze kubarura abarwayi 7. U Rwanda ni igihugu cya kabiri cyatangaje ko cyagaragayemo umurwayi muri aka karere, ubu rumaze kubarura abarwayi 8. Tanzaniya yo imaze kubarura abarwayi batatu.
Kugeza ubu, muri Uganda no mu Burundi nta murwayi wa Coronavirus uragaragarayo gusa haracyakazwa ingamba z’uburyo bakomeza gukumira iki cyorezo.



2 Responses
Abazashyirwa mu kato kubera Coronavirus, bazishyura-Museveni
Mubareke bahobagire! Sindabona ubwenge bwa M7! Ubu se ibi ni ibiki? None se akato kishyurwa kabaho? Corona ayigize business da! Ngaho nibashishikare
Abazashyirwa mu kato kubera Coronavirus, bazishyura-Museveni
Mubareke bahobagire! Sindabona ubwenge bwa M7! Ubu se ibi ni ibiki? None se akato kishyurwa kabaho? Corona ayigize business da! Ngaho nibashishikare