Itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Kenya, bari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho bitabiriye uruzinduko rujyanye n’amasomo.
Uru ruzinduko rw’iminsi irindwi bazarusoza ku wa 11 Ukuboza.
Ku munsi w’ejo ririya tsinda riyobowe na Maj Gen Rashid Abdi Elmi uyobora ririya shuri, ryahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wabasobanuriye inshingano n’imiyoborere by’ingabo z’u Rwanda.
Gen Elmi wari uyoboye ziriya ntumwa, yavuze ko ruriya rugendo bajemo rugamije kongerera abanyeshuri ubumenyi mu by’umutekano, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwabitangaje.
Ati: “Urugendo rwacu rwo kwiyungura ubumenyi rugamije kongerera ubumenyi abanyeshuri ku bibazo by’umutekano mu Rwanda no mu karere”.
Uruzinduko rwa ziriya ntumwa ruzibanda ku ngingo zose zirebana n’umutekano zirimo imibereho n’ubukungu, ibibazo bya Politiki, umutekano w’ibidukikije, Politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse n’umuco.
Ziriya ntumwa zatangiye urugendo rwazo zisura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Basuye kandi Zigama CSS, Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Gisirikare (MMI), Horizon Ltd n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda.




2 Responses
Abitegura kuba abasirikare bakuru ba Kenya baje gufatira amasomo kuri RDF
RDF irazwi kdi izahora ku isonga muri africa no ku isi yose
Abitegura kuba abasirikare bakuru ba Kenya baje gufatira amasomo kuri RDF
RDF irazwi kdi izahora ku isonga muri africa no ku isi yose