Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasigiye inshingano zo kuyobora igihugu Demeke Mekonnen Hassen umwungirije mbere y’uko yerekeza ku rugamba.
Kuri uyu wa Gatatu ibitangazamakuru bigenzurwa na Leta ya Ethiopia byatangaje ko Abiy Ahmed yerekeje ku rugamba, mu rwego rwo kubera umugaba ingabo za kiriya gihugu zimaze umwaka zihanganye n’inyeshyamba za TPLF.
Amakuru y’uko Demeke ari we wasigaranye inshingano zimwe na zimwe zo kuyobora Ethiopia yemejwe na Legesse Tulu, umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia mu kiganiro n’abanyamakuru.
Byemejwe ko Abiy ari ku rugamba, mu gihe ku wa Mbere w’iki cyumweru ari bwo yatangaje ko agomba kujya gufasha ingabo z’igihugu cye guhangana na TPLF.
Ati: “Guhera ejo nzajya ku rugamba kuyobora ingabo. Abifuza kuba mu bana ba Ethiopia bazavugwa imyato n’amateka, nimuhaguruke uyu munsi ku bw’igihugu cyanyu. Nimureke tuzahurire ku rugamba.”
Amakuru yiriwe ku munsi w’ejo yavugaga ko ingabo za Ethiopia zashoboye kwigarurira uduce tumwe na tumwe mu twari twarigaruriwe n’inyeshyamba.
Andi makuru cyakora cyo avuga ko izi nyeshyamba zikomeje gusatira Umurwa Mukuru Addis Ababa, nyuma yo gufunga umuhanda munini uhuza Ethiopia n’icyambu cya Djibouti.


