Abiyahuzi bateye igisasu gihitana abantu 11 i Baghdad

Sangiza iyi nkuru

Igitero cy’abiyahuzi mu mujyi wa Baghdad, cyahitanye abantu bagera kuri 11, abandi batamenyekanye umubare barakomereka bikomeye, mu gihe umwe mu basirikare bakuru mu rwego rw’iperereza yishwe n’umuntu wahise aburirwa irengero.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu, kuri icyi cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016, yatangaje ko igisasu karundura cyaturikiye mu mujyi wa Baghdad benshi barakomereka ndetse bamwe barahunga.
Nk’uko Iraqinews ibitangaza, ngo iyo bombe yaturikiye iruhande rw’isoko rusange mu gace ka Rashidiya mu Majyaruguru ya Baghdad.
Abashinzwe umutekano bihutiye kuza gutabara abakomerekejwe n’icyo gisasu babajyana mu bitaro, naho imibiri y’abapfuye bayijyana mu buruhukiro ngo bazashyingurwe mu cyubahiro.
Ibyo byabaye nyuma y’uko kandi umuntu utamenyekanye yishe arashe umwe mu basirikare bakuru mu rwego rw’iperereza mu Burasirazuba bwa Baghdad.
Uyu musirikare yarashwe ubwo yari mu modoka yerekeza mu gace ka Zayona,ubwo yamishwagaho amasasu ngo agerageza kwirwanaho ariko birangira yishwe.
Kugeza ubu iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane niba uwo mugizi wa nabi yaba yaturutse mu mutwe w’iterabwoba cyangwa niba ari undi udafite aho ahurira n’iyo mitwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *