Abo ku Kirwa cya Gihaya barashinja umushoramari kubaha ingurane itabatuza ahandi mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye ku kirwa cya Gihaya kiri mu Kiyaga cya Kivu ho mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda barashinja umushoramari ushaka kubimura gutesha agaciro imitungo yabo no kubaha ingurane idashobora kubatuza ahandi hantu mu gihugu.

Aba baturage bibumbiye mu miryango isaga 200 barashinja uyu mushoramari kubateshereza agaciro imitungo abaha ingurane idashobora kubatuza ahandi hantu mu Rwanda.

Ikigo cy’ishoramari mu by’amahoteri Kigali View Hotel & Apartments Limited giheruka kubenguka ubu butaka bwo muri iki kirwa bungana na hegitari 68 gishaka kubahaho ihoteri igezweho.

Iki kigo cyatangiye kubarura no kwishyura imitungo y’aba baturage ngo bahave bajye gushaka ahandi batura. Nyamara bo ntibanyuzwe n’uko ibyo birimo gukorwa.

Umwe muri aba baturage avugana n’Ijwi rya Amerika yagize ati ” Mfite abana batanu n’umudamu. Ubwo rero mbona amafaranga 700,000 bitamvana iwanjye wenda ngo bijye kuntuza ahandi.”

Mugenzi we nawe ati ” Umushoramari araza akaguha miliyoni imwe n’igice cyangwa miliyoni imwe. Wagera hakurya, wa muturage yabura amafaranga yishyura isambu cyangwa se yishyura inzu, ubuzima bugasaba ko agaruka hano ku Gihaya.”

Undi we agira ati ” Aratubwira ko ahangaha ubyange ntubyange uzahava, kandi ngo uzahava ku ngufu za leta. Mutubwire ukuntu umuntu azava impande n’impande akaza akaguterura mu byawe akajya kukwangaza ku musozi.”

Aba bavuka ko batanze ishoramari ku butaka bwabo ariko ababukeneye bakwiye kubaha ingurane ibukwiriye bitaba ibyo bakabubakira ahandi.

Ku ruhande rwayo, Kigali View Hotel & Apartments Limited, yo irahakana ibivugwa n’aba baturage ko ishaka kubimura ku ngufu. Me Habimana Alphonse ushinzwe ibyo kugura ubu butaka avuga ko abadashaka kugurisha bafite uburenganzira bwo kuguma mu butaka bwabo.

Ati ” Ni ukuvuga ngo, twebwe icyo dusigarana n’ubutaka, ibikorwa byo nyiri ubwite abikuraho akabitwara. Byaba ibiti, byaba inzu arabitwara. Icyo nakubwiye rero cyo kuvuga ngo amafaranga 700,000 umuntu yayerekerana he, biraterwa n’aho uva n’aho ushaka kwerekera…ariko mu by’ukuri nubona ntaho wayerekerana, ni uburenganzira bwawe bwuzuye ku mutungo wawe uhabwa n’itegeko nshinga kuwugumamo uko ubishaka.”

Iki kirwa cya Gihaya ni kimwe mu birwa bicye bituwe byo mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi kikaba gituwe n’abantu basaga 1400 bibumbiye mu miryango igera muri 215 batunzwe hanini n’ibikorwa by’uburobyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abo ku Kirwa cya Gihaya barashinja umushoramari kubaha ingurane itabatuza ahandi mu Rwanda
    Oya, babahe amafaranga AKWIYE; ABADEPITE IMITWE YOMBI, NA TRANSPARANCY RWANDA TWEMERA, ibavuganire.
    MUREBE ICYO IGAZETI YA LETA IVUGA KU BICIRO BY’UBUTAKA BISYA, MUREBE NI UKUNTU HARIYA HANTU ARI HEZA CYANE, MUTEKEREZA HEGITARI imwe yo muri FREE ZONE MU NGANDA IGURA, KUKO HARIYA NAHO MUHAFATE NKO MURI ZONE Y’AMAHOTELI N’UBUKERARUGENDO (URUGERO RWE GASHORA KU BIYAGA) maze mubahe amafaranga akwiye.

    IBYA BANNYAHE NTIBIRARANGIRA NONE MURASHAKA NO GUKURURA IBINDI BIBAZO. BURIYA UBWO BATANGIYE KUJYA MU ITANGAZA MAKURU BYABAYE IKIBAZO. Kandi n’utari uhazi buriya yahamenye. MU ISHYIRE RERO MU MWANYA WABO. YEZU SE NTIYATUBWIYE NGO URAJYE UKUNDA MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA UGIRIYE WOWE.

    NGAYO NGUKO.

  2. Abo ku Kirwa cya Gihaya barashinja umushoramari kubaha ingurane itabatuza ahandi mu Rwanda
    Oya, babahe amafaranga AKWIYE; ABADEPITE IMITWE YOMBI, NA TRANSPARANCY RWANDA TWEMERA, ibavuganire.
    MUREBE ICYO IGAZETI YA LETA IVUGA KU BICIRO BY’UBUTAKA BISYA, MUREBE NI UKUNTU HARIYA HANTU ARI HEZA CYANE, MUTEKEREZA HEGITARI imwe yo muri FREE ZONE MU NGANDA IGURA, KUKO HARIYA NAHO MUHAFATE NKO MURI ZONE Y’AMAHOTELI N’UBUKERARUGENDO (URUGERO RWE GASHORA KU BIYAGA) maze mubahe amafaranga akwiye.

    IBYA BANNYAHE NTIBIRARANGIRA NONE MURASHAKA NO GUKURURA IBINDI BIBAZO. BURIYA UBWO BATANGIYE KUJYA MU ITANGAZA MAKURU BYABAYE IKIBAZO. Kandi n’utari uhazi buriya yahamenye. MU ISHYIRE RERO MU MWANYA WABO. YEZU SE NTIYATUBWIYE NGO URAJYE UKUNDA MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA UGIRIYE WOWE.

    NGAYO NGUKO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *