ADEPR Cyahafi:Pastor Matias aributsa abanyarwanda ko babayeho kubera Imana

Sangiza iyi nkuru

 
Itorero ry’ADEPR Cyahafi riri mu giterane cy’ishimwe kigomba kumara iminsi 3 aho Pastor Mathias yahaye ubutumwa abanyarwanda n’Abakirisito abasaba gushima Imana nk’inshingano bakibuka ko babayeho kubwayo.
bwiza
Mu kiganiro Pastor Nzabahimana Mathias uyobora umudugudu wa cyahafi yagiranye na bwiza.com yavuze iki giterane cyateguwe mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo nk’abakirisito ngo kuko Imana yabarinze mu mwaka wa 2015 ndetse bakaba bayisaba gukomeza gukora n’ibindi.
Iki giterane gifite intego iboneka muri Zaburi 50:23( Untambira ishimwe wese abanyubahiriza kandi utunganya inzira ze nzamwereka agakiza k’Imana) aho bayigendeyeho mu rwego rwo gushima Imana ku imigisha yatanze no kubyiza yakoze ndetse hakomeza gutozwa umuco wo gushima Imana.umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba ari Pastor Rutagengwa Jerome guturuka mu Majyepfo ndetse na Pastor Musabyimana Innocent.

bwiza.com
Pastor Nzabahimana Mathias uyobora umudugudu wa cyahafi

Pastor Mathias avuga ko iki giterane kitezwemo umusaruro w’ububyutse no guhindurira benshi ku gukiranuka kandi avuga ko buri munyarwanda wese akwiye kumva ko gushima Imana ari inshingano kuko yatanze amahoro mu Gihugu ninayo ituma ahumeka ndetse akaronka ibyo yifuza mu buzima bwe abifashijwe nayo.
Iki gitaramo cyatangiye ku umunsi wejo kuwa Gatanu tariki ya 26 kizageze kuri iki cy’umweru tariki ya 28 z’ukwezi kwa 2 kikaba kizaririmbwamo amakorari yo ku umudugudu wa ADEPR Cyahafi ariko hakaba haratumiwemo Korari Bethlehem guturuka i Gisenyi aho iratangira kuririmba kuri uyu wa Gatandatu ndetse no ku cyumweru ikazaririmba.
haririmba n’amakorari yo k’umudugudu, ikigiterane kikaba kiri gutangira saa kumi kugeza saa moya ariko kucyumweru kikazatangira saa munani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *