Muri 2012 nibwo mu itorero ADEPR habaye impinduka mu buyobozi Rev. Past Usabwimana Samuel asimburwa na Rev.Past Sibomana Jean wungirijwe na Tom Rwagasana, izi mpinduka nizo zatangiye inkubiri y’amakimbirane no kutumvikana ari nabyo byaviriyemo abashumba n’abandi bayoboke kwicazwa ku gatebe imburagihe abandi bahantanurwa mu ntera.
Rev. Past Usabwimana Samuel akurwa ku buyobozi manda ye yari itari yakarangira, gusa akurwaho ku bw’ibyo bibazo byose byavugwaga mu itorero aho yashinjwaga kuzana amacakubiri mu itorero, kugundira ubuyobozi ndetse no gusesagura umutungo w’itorero.
Nyuma y’icyo gihe bamwe mu bayoboraga indembo n’amaparuwasi ntibahiriwe n’ingoma ya Jean Sibomana dore ko bamwe batiyumvishaga uburyo umuyobozi w’itorero ryabo (Usabwimana) yari akuweho ashinjwa ibyo bose batemeranywagaho.
Urutonde ruteye rutya:
1.Rev Past Mutaganzwa Viateur:

Yinjiranye n’ubuyobozi bushya bwari bugiyeho bwa Jean Sibomana ahita aba umunyamabanga mukuru w’itorero, hadaciye kabiri nawe yahise yegura kuri uyu mwanya avuga ko atemera imikorere y’abo bakoranaga abashinja gushyira itorero mu kaga
Mutaganzwa yavugaga no ku ideni abayobozi batse muri BRD avuga ko rishobora kuzabera umutwaro ukomeye itorero mu kuryishyura.
Kuva icyo gihe yegura ntiyongeye kugaragara mu buyobozi bw’itorero, ajya ku gatebe atyo dore ko n’abayobozi be bamushinjaga kumena amabanga y’itorero (ADEPR).
2.Rev Past Kayijamahe Jean :

Yari umuyobozi w’ururembo rw’amajyepfo nawe yashyizwe ku gatebe bivugwa ko yazize Mutaganzwa Viateur wari wirukanwe atabyumva neza, kuba yari umuyobozi w’intara akajyanwa kuba umuyobozi w’umudugudu mu ntara y’Uburasirazuba benshi byabateye agahinda ndetse banabifata nko kumwicaza.
3.Rev Past Karurangwa Edouard(General) :

Ni umwe mu baharaniye impinduka zo gukuraho Usabwimana Samuel icyo gihe agororerwa kuyobora akarere ka Gasabo, ntibyaciye kabiri nawe yakubiswe umweyo avanwa kuri urwo rwego ajya mu Busanza aho adafatwa byibura nk’umuyobozi w’umudugudu, ni uko atakwamburwa inkoni y’ubushumba ariko ntaho ataniye n’abandi bakiristo.
4.Evangeliste Birahagwa Jenvier :

Nawe ni umwe mu baharaniye impinduka mu buyobozi bwa ADEPR aho bivugwa ko amafaranga yose yakoreshejwe mu gukuraho Usabwimana Samuel ndetse no gushyiraho ubundi buyobozi yavaga mu mufuka we.
Nyuma yo gukuraho ubwo buyobozi yagororewe kuba umwarimu (Evangeliste) ashyirwa no mu nama nkuru y’ubutegetsi ya ADEPR, uyu nawe ntiyahiriwe n’ubuyobozi bwa Sibomana.
Uyu Birahagwa ngo yari azi ko azubahwa bitewe n’amafaranga yashoye bakuraho banashyiraho ubundi buyobozi bwa ADEPR, aho byavugwaga ko bamwe yabaguriye imodoka n’inzu mu rwego rwo kwishimira imirimo mishya bari bahawe.
Muri uko kugaragaza ibitekerezo bye nk’uwari ufite ijambo yakubiswe hasi yamburwa byose ubu ni umukiristo usanzwe nk’abandi bose.
5.Rev Past Kalisa JMV :

Yari umuyobozi w’ururembo rw’Amajyaruguru, ubu nawe yamanuwe mu byubahiro imodoka arayamburwa none asigaye ayobora umudugudu umwe wo muri Rugarika mu ntara y’Amajyepfo (Kamonyi).
6.Past Clement Kabiligi: Uyu yari auditeur mukuru wa ADEPR nawe yirukanwe muri uyu mwanya ajya kuba umupasiteri usanzwe utagira n’umudugudu ayobora muri paruwasi ya Kacyiru.
7.Rev Past Munt Benjamin:

Yari ashinzwe ubuzima bw’itorero yicajwe ku gatebe akaba abarizwa muri paruwasi ya Masaka
8.Past Rukundo Auctave:

Yari umuyobozi w’umudugudu kuri paruwasi ADEPR-Kacyiru akaba ari nawe wari uyoboye abantu 10 bandikiye umukuru w’igihugu bamusaba kubafasha gukemura ibibazo biri mu itorero ADEPR.
Iyo baruwa ikaba yaramukozeho yirukanwa ku bu pasiteri burundu we na bagenzi be barimo Past Karenzi Evaliste, Past Damascene wabarizwaga i Cyangugu-Nkanka, Past Nzamara Andree, Ev Mutangana Emmanuel (Bugesera), Diyakoni Emmanuel Mberabahizi wari umwarimu muri ULK, Diyakoni Nkurangwa Theogene (Gatenga),…
Aba uko ari 10 bose bakubiswe hasi bamburwa inshingano na n’ubu mu gihe bakiri ku gatebe bategereje igisubizo cy’umukuru w’igihugu.
9.Prof.Mutwarasibo Erneste: Yari umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi weguye avuga ko abona ibyo ubuyobozi bw’ Itorero bukora bitari mu nzira nziza.
Ndetse yanditse ibaruwa ijya kwa Minisitiri w’ Intebe amusaba kutemerera ubuyobozi bushya bwa ADEPR kujya mu igazeti ya Leta y’ u Rwanda.
10.Past Karekezi Jean :

Yayoboraga ururembo rw’amajyepfo(Butare), uyu nawe akaba yarahantanuwe mu ntera avanwa mu rurembo ajyanwa kuba umuyobozi w’ishuli rya bibiliya ku Gisenyi.
N’ubwo bamwe muri aba batahiriwe n’impinduka bifuzaga, muri iri torero ADEPR hakomeje kuvugwa ibibazo bishingiye ku kunyereza imitungo y’itorero, kwaka inguzanyo mu kuzishyura bikaba ngombwa ko zishyurwa n’abakiristo kandi batazi aho amafaranga yaririwe,…
Mu gihe tugikusanya andi makuru y’abayobozi bagiye bicazwa ku gatebe kuri ubu buyobozi bwa Sibomana, hari n’abavuga ko bagiye biyeguza kubera Tom Rwagasana ngo ubatoteza mu kazi kabo.
Mu minsi mike tukaba tuzanabagezaho amakuru y’impamo ku inyerezwa ry’amamiliyoni atagira ingano yatanzwe n’abakiristo mu kigega cyitwa SICO cyagombaga kuvamo banki,… by’abakiristo, amafaranga yacyo yariwe rugikubita.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


