Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru hano ku mugabane wa Afurika (CAF), yasohoye urutonde rw’abatoza batemerewe gutoza mu mikino ya CAF Champions league barimo umunya-Maroc Mohamed Adil Erradi utoza APR FC.
Aba batoza bangiwe gutoza iriya mikino kuko ibyangombwa bafite bitabemerera kuyitoza. Ni mu gihe Adil yakabaye atoza APR FC mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league ifitanye na Mogadishu City Club yo muri Somalia.
Mu byo CAF yabujije aba batoza harimo kwicara muri Stade, bakaba bajya kuganira n’abakinnyi mbere hagati na nyuma ya match.
Aba batoza cyakora cyo bemerewe kuganiriza abari ku ntebe y’abasimbura no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, ariko ntabwo bemerewe kuvugisha abakinnyi bari mu kibuga mu mukino.
Adil utoza APR FC yangiye gutoza imikino ya CAF Champions league kuko asanzwe afite license ya ‘UEFA Advanced Diploma’ itamwemerera gutoza muri iriya mikino.
Mu busanzwe abatoza bemerewe gutoza imikino ya CAF Champions league ni abafite ibyangombwa (license) birimo iya A ya CAF na Pro license ya UEFA.
Uyu munya-Maroc si we wenyine utemerewe gutoza ikipe ye muri CAF Champions league kuko hari n’abandi batoza bamenyeshejwe ko batemerewe kuyigaragaramo.
Aba banarimo Umufaransa Didier Gomes da Rosa wigeze gutoza Rayon Sports ya hano mu Rwanda, kuri ubu akaba atoza Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Didier Gomes watoje Simba muri Champions league y’umwaka ushize akagerana na yo muri 1/4 cy’irangiza, afite license A ya UEFA iri mu zitemewe muri CAF Champions league.
Abandi barimo: Bosa Wasswa wa Express FC yo muri Uganda ufite license B ya CAF, Diego Garzitto wa El Merreickh yo muri Sudani ufite license A ya UEFA, Comlan Mathias wa Esae FC yo muri Benin ufite German License, na Pascal Lafleuriel wa DFCB yo muri Centrafrique ufite license ya UEFA Elite Youth A.
Aba batoza kandi barimo Roque Sapir wa GD Sagrada Esperança yo muri Angola ufite CAF C Diploma, Ame Khamis wa KMKM yo muri Tanzania ufite license B ya CAF na Abalo Jean-Paul wa ASKO yo muri Togo ufite license A ya UEFA.


