Afande Rwigema yatwigishije kuba abagabo-Gen Kainerugaba

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Maj Gen Fred Rwigema ari intwari ibihe byose kuri kandi ko yabigishije kuba abagabo.

Gen Muhoozi ukunze kugaruka cyane kuri Gen Rwigema cyane kuri Twitter, avuga ko uyu mujenerali ari mukuru we.

Yagize ati ” Ndi murumuna wa Fred Rwigyema. Afande Rwigyema ni intwari yacu ibihe byose. Yatwigishije kuba abagabo.”

Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ifoto ya kera ye Maj Gen Fred Rwigema ndetse n’iya Muhoozi Kainerugaba.

Gen Fred Rwigema ni umwe mu bayobozi barwanye aho rukomeye mu rugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986, akaba n’umwe mu bakomanda b’ingenzi b’izari inyeshyamba za NRA/NRM.

Mu ntangiriro z’urugamba, yayoboye abari muri Mondlane barwaniraga mu gace ka Kalasa na Makulubita. Ni umwe mu basirikare bigaragaje ubwo Kampala yafatwaga.

Ibi bigaragazwa n’ipeti yahise ahabwa icyo gihe ubwo hatangwaga amapeti mu gisirikare cyari kigiye kuba icy’igihugu, ariryo jenerali majoro ndetse n’umwanya wa minisitiri wungirije w’ingabo.

Ni umwe mu bahise bahabwa nimero imuranga ya RO/00015 ku buryo na murumuna wa Museveni Gen Caleb Akandwanaho yaje inyuma ye, ahabwa RO/00016.

Mu Rwanda ari naho avuka, ni we watangije urugamba rwo kwibohora kuwa 1 UKwakira 1990, atabaruka kuwa 2 muri uko kwezi. Ni intwari y’ u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Afande Rwigema yatwigishije kuba abagabo-Gen Kainerugaba
    Uwavuga ibigwi bya fande Rwigema ntiyabirangiza, yabaye intwari ikomeye kuko ubwitange yagize niwo musingi w’ umutekano usesuye dufite kugeza ubu mu gihugu cy’ u Rwanda.

  2. Afande Rwigema yatwigishije kuba abagabo-Gen Kainerugaba
    Uwavuga ibigwi bya fande Rwigema ntiyabirangiza, yabaye intwari ikomeye kuko ubwitange yagize niwo musingi w’ umutekano usesuye dufite kugeza ubu mu gihugu cy’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *