Bwiza

AFC/M23 yababajwe na Minisitiri wa RDC wise abayigize 'abarwayi bo mu mutwe'

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 15 Nyakanga 2025 saa 10:39
AFC/M23 yababajwe na Minisitiri wa RDC wise abayigize 'abarwayi bo mu mutwe'

Umutwe wa M23 wagaragaje ko wababajwe na Minisitiri w'Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wise abawugize 'abarwayi bo mu mutwe'.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga ni bwo Minisitiri Dr. Samuel Roger Kamba yumvikanye yita AFC/M23 "abarwayi bo mu mutwe bagenzura ibice [bya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo]", ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku cyorezo cya Chorela kimaze iminsi cyugarije RDC.

Uyu mugabo yatutse abagize AFC/M23, mu gihe iri huriro na Leta ya RDC bari mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije gushyira iherezo ku ntambara impande zombi zimazemo imyaka irenga itatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AFC/M23, Benjamin Bonimpa, yatangaje ko amagambo nk'ariya arimo ikinyabupfura gike no gutukana abategetsi ba Kinshasa bakomeje kuvuga kandi bazi ko ibiganiro biri kugana mu nzira nziza yerekana ko Leta idashishikajwe na biriya biganiro.

Ati: "Amagambo arimo ikinyabupfura gike no gutukana y'abayobozi b'ubutegetsi bwa Kinshasa ku bagize AFC/M23 mu gihe turi mu nzira nziza cyane yo kuzana amahoro binyuze mu biganiro i Doha, yerekana ko leta idashishikajwe n'iki gikorwa kandi twaritaye mu gutwi."

M23 ntiyigeze ivuga ikigomba gukurikiraho.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.