Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa, yateye utwatsi biganiro bishya by’abanyagihugu byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa n’ibyo yise ubwumvikane bwa politiki budafite ishingiro.
Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ahagaragara n’abo bakorana, Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari “abanyabinyoma b’abashukanyi batubahiriza ibyo biyemeje.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Tshisekedi yemeye ko habaho ibiganiro bidaheza bigamije guhuza Abanye-Congo, mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kuyogoza igihugu.
Ibyo biganiro bitegurwa ku bufatanye n’abanyamadini bakomeye bo muri RDC, barimo CENCO na ECC, byari biteganyijwe ko bizahuza impande zitandukanye za politiki n’abandi bafatanyabikorwa mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano n’amakimbirane amaze igihe mu gihugu.
Nangaa yavuze ko adashyigikiye biriya biganiro, ashimangira ko igisubizo kitari mu “bwumvikane bw’uburyarya”, ahubwo ko gikwiye kuba mu guhindura byimazeyo imikorere y’igihugu.
Yagaragaje ibintu bine avuga ko bikenewe kugira ngo RDC yubakwe bundi bushya, birimo kubaka ingabo zikomeye zishobora gukumira ibitero, polisi irinda abaturage, ubutabera bwigenga ndetse n’ubuyobozi bukora neza.
Icyakora, mu magambo ye, Nangaa ntabwo yanze inzira y’ibiganiro bya Doha, ahubwo yanze by’umwihariko ibiganiro bishya biri gutegurwa na Kinshasa.
Ibi bishobora gushyira mu kaga intego yo gukora ibiganiro bidaheza byahurizwamo impande zose, kuko AFC/M23 ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Kugeza ubu, haracyari kwibazwa niba Kinshasa izakomeza gahunda yayo yo gutegura ibiganiro nubwo AFC/M23 itabyemera, ndetse n’uko kwanga ibiganiro kwa Nangaa bishobora kugira ingaruka ku zindi nzira z’ubuhuza zikomeje, cyane cyane ibiganiro bya Doha.
Abakurikiranira hafi ibyo muri Congo Kinshasa kandi bahuriza ku kuba mu gihe AFC/M23 yaba ititabiriye biriya biganiro budaheza, bishobora kugirana kubona igisubizo cya politiki ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe hakomeje gushakwa inzira yo guhuza impande zihanganye no kugera ku mahoro arambye.


