Afurika: Ibihugu 10 umuntu agiriramo ibyago byo gupfa atarageza ku myaka 40

Sangiza iyi nkuru

Raporo ngarukamwaka ya ‘Global Peace Index’, ni yo igaragaza uko ibihugu byo mu Isi birutanwa mu kurangwamo amahoro.

Ni Raporo ikorwa n’Ikigo ”Institute for Economics & Peace” cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye, cyifashishije itsinda ry’Inzobere Mpuzamahanga zituruka mu bigo bitandukanye biharanira amahoro.

Global Peace Index ya 2020 igaragaza uko ibihugu 163 byo mu Isi birutanwa mu kugira amahoro, igashingira ahanini ku bw’iyongere bw’ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi n’umutekano muke mu bihugu bitandukanye.

Raporo ya Global Peace Index yo muri Kamena 2020 igaragaza ko igihugu cya Iceland ari cyo kiza ku isonga mu bitekanye ku Isi, mu gihe Afghanistan ari yo iza ku isonga mu bihugu birangwamo amahoro hafi ya ntayo.

Ibirwa bya Maurice biza ku isonga muri Afurika mu bihugu birangwamo amahoro, mu gihe u Rwanda ari urwa 14 muri Afurika n’urwa kabiri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 2,049.

Zimwe mu ngingo zirebwaho muri iyo raporo harimo uko umutekano w’abaturage uhagaze mu gihugu, urwego rw’amakimbirane ari imbere mu gihugu no hanze yacyo n’uburyo inzego z’umutekano ziteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano n’amahoro.

Raporo zitandukanye za Global Peace Index, zisobanura ko abatuye mu bihugu biri ku myanya ya nyuma baba bafite amahirwe menshi yo gupfa batarageza ku myaka 40 y’amavuko.

Ibihugu 10 bya Afurika abaturage babyo bafite ibyago byo gupfa batarageza ku myaka 40

10. Niger

9. Cameroon

8. Mali

7. Nigeria

6. Sudan

5. Central Africa Republic

4. Libya

3. RD Congo

2. Somalia

1. Sudani y’Epfo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *