Afurika igiye kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba bukagera kuri hegitari miriyoni 350.

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Afurika byiyemeje guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba, aho bifite intego yo kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba bwangijwe n’ibikrwa bya muntu bakongera gutunganwa bukagera kuri hegitari 150 kugeza mu mwaka wa 2020 ndetse no bukaba bwagera kuri hegitari 350 muri 2030.
Au
Iyi ni imwe mu myanzuro y’inama yabereye i Kigaki yiga uburyo ubuso buhinzeho amashyamba bwakwiyongera, isozwa nyuma y’iminsi ibiri biga kuri iki kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzobere zirenga 50 kubidukikije n’abandi bafatanya bikorwa batandukanye mu kubungabunga ibidukikije nibo bari bahuriye mu nama yaberaga i Kigali bahanahana ubumenyi kuburyo ubuso bw’amashyamba bwakwiyongera.
Iyi nama yari igamije kandi gukangurira guverinoma z’ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu bihugu kuzamura ubuso bahinzeho amashyamba mu bihugu byabo ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu kugirango babashe kugera kuri iyi ntego.
Asoza iyi nama minisitiri Vicent Biruta yavuze ko intego yambere iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo by’iyangirika ry’amashyamba n’uburyo bafatanya mu kuzamura kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba.
Agaragaza ko ibibazo byo kwangirika kw’ibidukikije usanga ibihugu byose bibihuriyeho, avuga ko iyi nama yabaye umwanya mwiza wo gukorera hamwe no kongera kwiga ubundi buryo, bashaka umuti w’ikibazo cyo kwangirika kw’amashyamba.
Intego nyamukuru iyi nama yibanzeho ni umumaro wo guhindura ibiri mu nyandiko bavugira mu manama uburyo babishyira mu bikorwa.
Yavuze ko bemeranyijwe uko bazamura ubukungu ndetse n’intego zo kurengera ibidukikije bizabafasha guhindura ubuzima bwa’abaturage bukagenda neza.
Abitabiriye iyi nama, kandi ntabwo bagarukiye ku ibijyane n’ubuhinzi gusa ahubwo barebeye hamwe n’ibijyane n’ingufu, ibikorwa remezo ndetse n’amabuye y’agaciro.
Jesca Eriyo, umunyamabanga w’umuryango w’afurika y’iburasirazuba ushinzwe umusaruro n’urwego rw’imibanire, yavuze ko ari ingenzi ku bihugu kuganira ku kibazo bahuriye ho, agaragaza ko ubuzima bwabo bushingiye ku mashyamba, agaragaza ibyishimo yatewe n’iyi nama bitewe n’imyanzuro yafatiwemo uburyo izazamura urwego rw’amashyamba.
Yasabye ko ibihugu bitarangira gahunda yo kongera amashyamba byatangira iyi gahunda kugirango intego ibihugu byihaye biyigereho.
U Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba mu mwaka wa 2011 rwiha intego yo guhinga amashyamba ku ubuso bwa hegitari miriyoni 2 bitarenze mu mwaka wa 2020.
Afurika ifite ubuso buhinzeho amashyamba bungabna na hegitari miriyoni 45.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *