Afurika y’Epfo: Abaminisitiri basabye Perezida Zuma kwegura mu maguru mashya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma yanze kwishyura amafaranga ya leta ashinjwa na Guverinoma ye yakoresheje mu nyungu ze bwite ndetse n’ibibazo bya ruswa bimuvugwaho n’ibindi, kuri uyu wa mbere bamwe mu baminisitiri bo muri Guverinoma ye bamusabye kwegura ku mirimo ye bikiri mu maguru mashya.
[ad id=”44145″]
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, mu nama y’abagize ishyaka rya RNC yareberaga hamwe icyakorwa ngo Perezida Zuma abe yakwishyura ibyo asabwa, nibwo aba Baminisitiri barimo Minisitiri w’ubuzima Aaron Motsoaledi, Minisitiri w’ubukerarugendo Derek Hanekom ndetse na Minisitiri w’umurimo n’ibikorwa bya leta Thulas Nxesi basabye ko Perezida Zuma yakwegura ku mirimo ye hagashyirwaho undi uzayobora kugeza muri 2019 ubwo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’igihugu ugomba kuzamusimbura.
Aba baminisitiri baje bakurikira abandi bayobozi batandukanye bari mu ishyaka riri ku buteretsi ndetse n’abakire bakomeye bari muri kiriya gihugu nabo bari baherutse gusaba ko Perezida Zuma yakwegura, ariko bakongeraho ko mu gihe atabikoze ku neza mu minsi itarambiranye baba bamaze gutora ugomba kumusimbura.
Mu minsi yashize, nibwo urukiko rukuru rwa kiriya gihugu rwasabye Perezida Zuma ubusobanuro ku byaha ashinjwa bya ruswa ariko kugeza na nubu akaba ntacyo aratangaza.
Perezida Zuma ashinjwa ibyaha bisaga 800 bishingiye kuri ruswa kuva yagera ku butegetsi birimo no kuvanga inyungu za politiki mu banyemali bibumbiye mu muryango wa Gupta. Ibi ngo bikaba byaragendeyemo amafaranga abarirwa muri za Miliyari z’Amadorali y’Amerika yaburiwe irengero.
[ad id=”44145″]
Abahabwa amahirwe yo kuba basimbura Perezida Jacob Zuma ku buyobozi harimo n’uwahoze ari umugore we Nkosazana Dramini Zuma umuyobozi w’Afurika yunze Ubumwe, Perezida wungirije w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ndetse na Zweli Mkhize, umubitsi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi rya RNC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *