Ishyaka riharanira demokarasi (Democratic Alliance) ryo muri Afurika y’Epfo, ryahagaritse umudepite nyuma y’amashusho ashaje yongeye kugaragara kuri interineti avuga amagambo y’ivanguramoko yibasira Abirabura .
Renaldo Gouws yabanje kuvuga ko ari videwo yahimbwe arabihakana ariko itangazo ryashyizwe ahagaragara na DA kuri uyu wa Kane rivuga ko “ari ukuri kandi atari impimbano” nk’uko byatangajwe ba BBC.
Muri iyo videwo, Gouws w’imyaka 41 warahiye mu nteko mu gihe kitarenze icyumweru gishize, akoresha amagambo asanzwe akoreshwa n’Abirabura asubiramo inshuro nyinshi ijambo ritangirwa n’inyuti ya N.
Ishyaka DA ubu ribarizwa muri guverinoma y’ubumwe bw’igihugu yavuze ko Gouws azahanishwa “azakurikiranwaho imyitwarire mibi mu ishyaka “. Abantu barenga 40.000 bashyize umukono ku cyifuzo cyo kuri interineti basaba ko yakurwaho kuba umudepite.


