Afurika y’Epfo:Uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yarekuwe by’agateganyo ku ngwate

Sangiza iyi nkuru

Mapisa-Nqakula wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo yarekuwe nyuma y’uko yemeye gutanga ingwate y’ibihumbi 2670 by’Amadorali.

Ejo hashize kuwa Kane, uyu mubyeyi wari perezida w’inteko ishinga amategeko, nibwo yatawe muri yombi nyuma yo kwishyikiriza Polisi.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kitaragera ku masaha 24 yeguye kuri izo nshingano.

Ashinjwa ibirego bya ruswa yakiriye igera ku bihumbi 135.000 by’amadolari, ndetse n’impano y’ umusatsi muhangano(porque) yahawe mu buryo butemewe n’amategeko.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula nyuma yo kugera kuri Polisi yo mu murwa mukuru wa Pretoria yajyanwe mu rukiko rw’ibanze rwa Pretoria, aho yarekuwe atanze ingwate y’amafaranga 50.000 ($ 2670).

Gusa hagataho n’ubwo yemeye gutanga ingwate ntiyemera ibyo aregwa aho avuga ko hari abamugendaho ku mpamvu za Politiki.

Abihuza no kuba ngo ishyaka rya ANC rizitabira amatora mu mpera z’uyu mwaka bagacyeka ko yaziyamamaza agatsinda bityo ngo bakaba bashaka kumushyiraho ubusembwa.

Urubanza rwe rwimuriwe ku ya 4 Kamena 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *