Afurika y’Iburasirazuba yasabwe kwigira ku Rwanda mu guhangana na Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Abadage gikora ubushakashatsi kuri Korona Virusi, Germany’s Robert Koch Institute cyasabye ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kwigira ku Rwanda uburyo bahangana na COVID-19.

Hagendewe ku bushakashatsi iki kigo cyakoze mu bihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba, Germany’s Robert Koch isanga u Rwanda ari igihugu gitanga urugero rwiza mu gukumira no kurwanya Korona Virusi.

Mu byo iki kigo kigaragaza byatumye u Rwanda ruza ku isonga mu guhangana n’iki cyorezo, harimo kuba rupima abantu benshi ku munsi, umubare w’abakira, umubare w’abapfa uri hasi, ibi byose hakiyongeraho no kuba ibyo byose bikora n’imirimo rusange izahura ubukungu mu Rwanda yarasubukuwe.

Mu Rwanda hashize iminsi ubukerarugendo bwongeye gusubukura ibikorwa. U Rwanda kandi rurateganya ko mu kwezi gutaha, ingendo rusange z’indege zijya n’iziva hanze zizasubukurwa.

Ibi bije nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushiriye u Rwanda mu bihugu 14 bya Afurika abaturage babyo bemerewe gukorera ingendo ku mugabane w’u Burayi. Ku bwa Germany’s Robert Koch Institute ngo iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko u Rwanda ryashyize ingufu zihagije mu kurwanya Covid-19.

Mu bindi Germany’s Robert Koch institute itangaza, harimo n’uburyo bushya Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC giherutse gutangiza bwo gupima abantu, bikorewe ku mihanda no mu nsisiro.

Kuva Korona Virusi yagera mu Rwanda mu Werurwe uyu mwaka, muri iki gihugu hamaze gupimwa abasaga 172,362, muri aba 1,210 bayisanzwemo, 3 yarabahitanye mu gihe abamaze gukira ari 623.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *