Ihuriro ry’abasirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDU), ryatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo z’iki gihugu baguye mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Iri huriro ryabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, risobanura ko abo basirikare bishwe ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama.
Usibye abishwe, Afurika y’Epfo inavuga ko hari abandi basirikare 14 bakomerekejwe.
SANDU ivuga ku basirikare bapfuye, yagize iti: “Igitambo cyabo n’ibikomere abandi basirikare 14 ba Afurika y’Epfo bagiriye mu mirwano iri kubera muri iki gice, bitwibutsa ibyago abari kubungabunga amahoro n’umutekano bafite. Abenshi muri aba basirikare b’intwari ni abanyamuryango ba SANDU, bakoreye igihugu cyabo batizigama.”
Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari mu bihugu byo mu muryango wa SADC bifite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zoherejwe gufasha FARDC ku rugamba ihanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Uyu mutwe muri iki Cyumweru waburiye ingabo za SADC n’iza MONUSCO ko nizikomeza kwifatanya n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ririmo FDLR n’Abarundi uzazirasaho.
Afurika y’Epfo yemeje ko abasirikare bayo barashwe na M23 mu gihe MONUSCO na yo ivuga ko hari abasirikare bayo icyenda M23 yakomerekeje muri Sake.
Amakuru kandi avuga ko imirwano yo muri uriya mujyi M23 imaze iminsi itatu igenzura yaniciwemo abacanshuro b’abazungu batanu bari mu bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.


