Kuri uyu wa Mbere ubwo i Gako mu karere ka Bugesera haberaga umuhango wo kwinjiza mu gisirikare cy’u Rwanda ba Ofisiye bato baheruka gusoza amasomo, abakobwa babarimo bagaragaye bambaye amajipo.
Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Mu basirikare 721 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant, harimo abakobwa 74.
Mu busanzwe ijipo ni umwambaro umenyerewe mu muco Nyarwanda ku bantu b’igitsina gore, gusa ntiwari umenyerewe mu bashinzwe umutekano by’umwihariko mu gisirikare cy’u Rwanda, dore ko byari bimenyerewe ko abasirikare b’igitsina gore bambara amapantaro nka basaza babo.
Bitandukanye n’ibyari bimenyerewe, ba Ofisiye b’abakobwa bari bambaye amajipo n’amakoti mu muhango wo kubinjiza muri RDF, ndetse byafashwe nk’agashya katari kamenyerewe.
Amafoto ya bariya basirikare yongeye kuzamura amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bahamya ko baryohewe n’akarasisi kabo ndetse amafoto yabo akaba abereye ijisho.
Hari n’abahuje ariya majipo no kuba u Rwanda rudahwema gushyira umugore imbere muri byose, abandi bungamo ko ari mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda.







Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Agashya! Ba Ofisiye muri RDF bagaragaye bambaye amajipo (Amafoto)
ni ibintu bisanzwe ariko,mubindi bihugu usanga bambaye amajipo turabibona cyane
Agashya! Ba Ofisiye muri RDF bagaragaye bambaye amajipo (Amafoto)
ni ibintu bisanzwe ariko,mubindi bihugu usanga bambaye amajipo turabibona cyane