Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro

Sangiza iyi nkuru

Umupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ari we Agathe Kanziga, yabwiye Urukiko rwa Paris ko aho ahuriye n’Umujandarume w’Umufaransa Paul Barril ari uko yemeye kumufasha mu iperereza ku rupfu rw’umugabo we mu gihe nta wundi wari wagerageje kuritangiza haba mu Bufaransa n’ahandi.

Kanziga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yumviswe n’Ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 03 Ugushyingo mu rwego rw’iperereza ku ruhare Paul Barril yagize muri ubu bwicanyi bwahitanye Abanyarwanda, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, basaga miliyoni.

Inkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iravuga ko Kanziga yasohotse mu rukiko nyuma y’amasaha atanu ahatwa ibibazo nk’umutangabuhamya ufashwa, aho kubazwa ku ruhare rwe muri jenoside akaba yarabajijwe isano yari hagati y’umuryango we n’uyu Mufaransa wahoze ari umujandarume, Paul Barril nk’uko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko basohotse mu rukiko.

Uyu munyamategeko yavuze ko Agathe Kanziga Habyarimana, yasobanuye ukuntu uyu mujandarume wahoze ukora muri Perezidansi y’u Bufaransa, yamuhaye “ubufasha bwe mu gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye umugabo we, ku itariki 06 Mata, mu gihe nta perereza ryari ryaratangijwe cyangwa ryashoboka mu Rwanda.”

Kanziga w’imyaka 78 y’amavuko, yongeyeho ko ubu bufasha Paul Barril yabumuhaye nta kiguzi amusabye.

Paul Barril ashinjwa kuba muri Gicurasi 1994 yaroherereje intwaro Guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho nyuma y’urupfu rwa Habyarimana yiyise “Guverinoma y’Abatabazi”, arenze ku bihano Umuryango w’Abibumbye wari warafatiye u Rwanda, kongeraho amasezerano ya miliyoni 3 z’Amadolari yo gutoza izari ingabo z’u Rwanda n’ubujyanama.

Paul Barril w’imyaka 74 wigeze kumvwa n’umucamanza muri Gicurasi ndetse akaba afite ikibazo cy’indwara ya Parkinson, ahakana ko ibyo ashinjwa byabayeho.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  2. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  3. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  4. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  5. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  6. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  7. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  8. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  9. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

  10. Agathe Kanziga yasobanuye icyo Paul Barril yamumariye igihe yari mu gihirahiro
    Erega Imana irabareka bakagirango bayirusha ubwenge; ndakeka Kanziga atari azikiwe yazakurikiranwa kuri Genocide yakoze; n’abandi Bagende gake bizabageraho amaraso y’abatutsi bazi,bazize ubusa; byabibondo bizabasama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *