Ahatari umutekano nta mibereho myiza iba ihari- Mayor Monique Mukaruliza

Sangiza iyi nkuru

Hatangizwa ukwezi kw’imiyoborere mu mujyi wa Kigali , umuyobozi w’umujyi wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango waberaga muri Muhima, mu kiganiro yagiranye n’abaturage yabibukije ko nta mutekano bafite n’imibereho yabo itaba imeze neza, abasaba kuwubungabunga umwe akaba ijisho rya mugenzi we n’iry’ibye cyangwa ibya Leta.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2016, ubwo uyu muhango waberaga ku biro by’umurenge wa Muhima, abayobozi batandukanye bagiye bagaruka ku cyateza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’uko n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali yaje kubishimangira.
Ruzima John, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima ushimwa cyane n’abaturage abereye umuyobozi ku bw’isuku bamurata, yatangarije imbaga y’abaturage ko mu murenge we ibyari ibibazo byabaye ibisabizo.

s5
Ruzima John, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima

Yagize ati: “ Abayobozi bacu b’akarere n’umujyi ntibazanwe hano no gukemura ibibazo byananiranye, ibyari ibibazo ubu byabaye ibisubizo, muri uyu murenge umutekano urahari ku rwego rushimishije, iterambere ry’abaturage nicyo twashyize imbere”.
Imiyoborere myiza abaturage batuye muri Muhima bakomeje gushimangira kandi yanagarutsweho na Kaisiime Nzaramba,umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge uyu murenge uherereyemo, avuga ko ibyagezweho mu myaka 22 ishize ari ku bwayo.
s8
Kaisiime Nzaramba,umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge

Ati: “ibyo tugezeho nyuma y’imyaka 22 u Rwanda rwibohoye, ni ukubera imiyoborere myiza dukesha Perezida Paul Kagame, dukore ibyaduteza imbere, dukoreshe gaz ducike ku makara ari nako tubungabunga ibidukikije,…”.
Mu gihe abaturage ba Muhima bashima cyane Leta y’ubumwe (FPR) mu mbyino n’umudiho, Monique Mukaruliza,umuyobozi w’umujyi wa Kigali nawe yaboneyeho kubashima ko nabo bazi gushima bagaragaza ko iterambere bagezeho bazi isoko yaryo.
Uyu muyobozi kandi yagarutse ku isuku n’umutekano nk’uko byavuzweho ku ntangiro y’inkuru, akaba yabwiye abaturage ba Muhima ko isuku igira uruhare mu iterambere ry’umuturage, umutekano na wo ukaza ku isonga.
s9
Monique Mukaruliza,umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Yagize ati: “mukaze irondo, ahatari umutekano nta mibereho myiza iba ihari, rubyiruko namwe mwese mwirinde ibiyobyabwenge kuko biri mu biwuhungabanya,…”.
Yakomaje kandi abasaba kwihesha agaciro, ati: “iyi ni impanuro ya Nyakwubahwa Perezida Kagame, kwihesha agaciro ni ukugira ubucuruzi busobanutse, kugira imihigo mu iterambere,…umuryango utagira imihigo nta terambere ugeraho”.
Abaturage bakomeje basaba ko bazahugurwa ku mikoreshereze ya gaz kugirango bace ukubiri n’amakara, basaba ko bakemurirwa ibibazo bya za ruhurura ziva mu mujyi bituma birirwa bahangana n’umwanda zimanura, gukorerwa imihanda,…gusa ubuyobozi bw’umujyi bukaba bwabijeje ko burimo kuvuguta umuti w’ibyo bibazo.
s1
Ukwezi kw’imiyoborere 2016, gufite insanganyamatsiko igira iti: “I miyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’iterambere rirambye” uku kwezi kwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli-15 Ukwakira 2016.
REBA MAFOTO:
s2
Umuhanzi Sergent Robert, ubwo yasusurutsaga imbaga y’abaturage

s7 s4 s3
k1 k2
k3 k4
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *