Aho gutakaza discipline twatakaza igikombe_Lt Gen Muganga avuga kuri Seif

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yakomoje ku myitwarire mibi iheruka kuranga Niyonzima Olivier bita Seif, avuga ko aho kugira ngo APR FC itakaze ikinyabupfura yatakaza Igikombe.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize hamenyekanye inkuru y’uko Seif yasohotse mu umwihirero wa APR FC nta ruhushya, akawugarukamo mu gicuku yasinze.

Ni imyitwarire yatumye uyu mukinnyi uri mu bo APR FC igenderaho yirukanwa mu mwiherero w’iriya kipe, ndetse ntiyanagaragara mu mukino wa shampiyona yatsinzemo Police FC ibitego 3-0.

Gen Muganga mu butumwa bwe bwatambutse mu kiganiro Programme Umufana cya Flash FM, yavuze ko nk’ikipe ya gisirikare ikintu cya mbere kibaranga ari ikinyabupfura k’uburyo aho kukibura bakwemera n’igikombe kikagenda.

Yagize ati“Twibutsa kenshi abakozi n’abakinnyi ba APR FC ko ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu (RDF), bityo basabwa kurangwa na discipline mbere y’ibindi byose. Aho Ikipe y’Ingabo itandukanira n’izindi ni uko bibaye ngombwa twakwemera gutakaza Igikombe ariko tudatakaje discipline.”

Gen Muganga yunzemo ko umukino w’iyi kipe ushingira ku bakinnyi nk’ikipe udashingira k’umuntu ku giti cye, cyane ko hari n’abakinnyi benshi batandukanye ariko ikipe igakomeza kwitwara neza.

Ati: “APR FC umukino wayo ushingira ku bakinnyi bose nk’ikipe ntabwo ari k’umukinnyi runaka. Sinifuje kujya mu mazina y’abakinnyi twatandukanye vuba aha, ariko ikipe ikomeza gutsinda. N’umukino twaraye dukinnye Seif atarimo umwanya we nta cyuho wagaragayemo.”

Niyonzima Olivier yahagaritswe na APR FC, mu gihe hari amakuru avuga ko anasanzwe afitanye ubwumvikane buke n’umutoza Mohammed Adil Erradi Mupenzi Eto’o ushinzwe kugurira APR FC abakinnyi.

Intandaro ngo ni uko Mupenzi yabwiye Seif ko azahabwa amafaranga make ubwo azaba agiye kongererwa amasezerano, ibyatumye uyu mukinnyi atangira kwigumura nyuma yo kutishimira ariya masezerano.

Afande Muganga agaruka kuri iki kibazo, yavuze ko ibyo atari byo.

Yunzemo ati: “Ikibazo kibaye kimwe n’ibindi byavuka bigakurikiranwa kandi bigakemurwa na management n’ubuyobozi bwa APR. Ikibazo cya Olivier Seif yatorotse umwiherero turabimenya tumufatira ibihano.”

Magingo aya ntiharamenyekana niba nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero wa APR FC hari ibindi bihano Seif afatirwa, gusa uyu musore yiyongereye kuri Bukuru Christophe na we wabaye ashyizwe ku ruhande.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *