Akanama AU kateye utwatsi ubusabe bw’u Rwanda, gaha umugisha Ingabo za SADC ziri muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, kashyigikiye ubutumwa bw’ingabo z’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abagize ako kanama bahuriye mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Ako kanama kavuze ko AU ishimangiye ko ishishikajwe n’ubusugire bwa RDC no kutavogerwa kw’ubutaka bwayo.

Kavuze kandi ko gahangayikishijwe bikomeye n’ibitero bishya umutwe wa M23 ukomeje kugaba mu burasirazuba bwa RDC, ariko nanone kamagana bikomeye imitwe ya ADF, FDLR n’iyindi yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Uku gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC bishobora kuganisha no ku kuba bushobora guterwa inkunga na AU.

Aka kanama kahaye umugisha ubutumwa bwa SADC muri RDC, mu gihe u Rwanda rwaherukaga gusaba AU kutabwemeza cyangwa ngo ibutere inkunga; kuko FARDC izo ngabo zagiye gufasha isanzwe ifitanye imikoranire na FDLR imaze igihe yararahiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitir w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta kandi yaherukaga kugaragaza ko gushyigikira buriya butumwa bishobora gutiza umurindi amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere, binajyanye no kuba Kinshasa na yo yararahiriye ko izatera u Rwanda igakuraho ubutegetsi bwarwo ku ngufu.

Mu butumwa akanama ka AU gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano kanditse ku rubuga rwa X, kasabye ko imirwano ihagarara “aka kanya” n’ishyirwaho ry’imihora yo gucishamo imfashanyo y’ubutabazi, no kwambura intwaro byihutirwa imitwe igamije ikibi ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Kunzemo ko kemeje “igabwa rya SAMIDRC” ndetse kanashimangira ko gahaye icyubahiro abasirikare bari muri ubwo butumwa ba Malawi, Tanzania na Afurika y’Epfo.

Aka kanama kanavuze ko gashyigikiye imihate yo mu rwego rwa dipolomasi, aho kuba igisubizo cya gisirikare, nk’igisubizo gishobora gutanga umusaruro kandi kirambye ku kibazo cy’umutekano mucye mu karere.

Aka kanama k’umutekano kanavuze ko mu gihe cya vuba kazasohora itangazo rijyanye n’icyemezo cyako.

Imyanzuro yako yitezwe ko izashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu ba AU, bashobora gufata icyemezo niba AU yatera inkunga ubutumwa bwa SAMIDRC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *