Akari ku mutima w’umuhungu wa Habumuremyi wakunze kwinubira ifungwa rya Se

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe, Apollo Mucyo, wakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kunenga leta y’u Rwanda mu gihe se yari afunzwe, yavuze ko ubu “yuzuye ibyishimo”.

Mucyo Apollo, yigeze gutakambira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko Se adakwiye gufungwa bitewe n’uko yakoreye igihugu imirimo myinshi.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu rigira riti: “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko”, Perezida Kagame “yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi”.

Mu butumwa bwa ‘status’ bwo kuri Instagram, yanditse ati: “Umutima wanjye uruzuye. Nasazwe n’ibyishimo! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga”. Yavuze ko “ashima iki kimenyetso”.

Yongeyeho ati: “Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye… rutahindutse”.

Habumuremyi, w’imyaka 60, yari afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali. Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, umucamanza yari yamukatiye icyo gifungo hamwe no kuriha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

Hari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe zijyanye na Kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda, ubu yafunzwe.

We yari yaburanye avuga ko ko sheke yatanze zari iz’ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga macye bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

Kuri uyu wa kane, igitangazamakuru cy’igihugu cyatangaje ko amafaranga y’ihazabu yo agumaho kandi ko imitungo ye ikomeza gufatirwa kugeza yishyuye abo abereyemo amafaranga.

Habumuremyi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2014, mbere y’uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w’uburezi.

Ubwo yafungwaga mu kwezi kwa karindwi mu 2020, yari ukuriye urwego rushinzwe intwari z’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Akari ku mutima w’umuhungu wa Habumuremyi wakunze kwinubira ifungwa rya Se
    Isi ntisakaye nyine. Ni byiza kuba ababariwe, gusa nawe hari bamwe yigirizagaho nkana agendeye ku marangamutima adafite ishingiro.
    None se imitungo ye niba ifatiriwe azishyura ibyo akuye he? Ndumva yayirekurirwa agakora akazabona uko yishyura ayo madeni arimo cga yabona aribyo byamufasha akagira iyo agurishamo akabona uko yishyura.

  2. Akari ku mutima w’umuhungu wa Habumuremyi wakunze kwinubira ifungwa rya Se
    Isi ntisakaye nyine. Ni byiza kuba ababariwe, gusa nawe hari bamwe yigirizagaho nkana agendeye ku marangamutima adafite ishingiro.
    None se imitungo ye niba ifatiriwe azishyura ibyo akuye he? Ndumva yayirekurirwa agakora akazabona uko yishyura ayo madeni arimo cga yabona aribyo byamufasha akagira iyo agurishamo akabona uko yishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *