Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda ku wa Gatanu, rwatesheje agaciro ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Assinapol Rwigara (PTC), gusa umudamu we, Adeline Mukangemanyi Rwigara, avuga ko bazajurira. Nyuma yo kumenya uyu mwanzuro, Adeline Rwigara yavuganye na Radiyo Ijwi rya Amerika. Yagize ati ” Ni agahomamunwa. None se ubundi uru hari urubanza rurimo ko ari urucabana. Twumvaga nta n’urubanza ruhari. Baratwiba ku mugaragaro, nta deni dufite kandi dufite ibimenyetso ariko ntawe uburana n’umuhamba. Ntabwo bidutangaje.” Adeline Rwigara avuga ko ” Bigaragara ko gahunda ari iyo kurushya abantu… Turakijuririra.” Abakurikiranye imikirize y’uru rubanza bamwe bavuze ko hakwiriye kwibuka ko RRA na COGEBANK bigeze gutangaza ko Rwigara yatabarutse, nta deni afitiye izi nzego. Muri uru rubanza, Uruganda Premier Tobacco Company rwareze rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu kiyovu ruvuga ko uruhushya rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko. Umucamanza yanzuye ko urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ariko abo kwa Rwigara bemeje ko nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko bazakijuririra. Mu rukiko hagararaye abo ku ruhande rw’uruganda rw’itabi rw’abo kwa Rwigara gusa. Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK yo ntiyari ihagarariwe. Muri urwo rubanza kompanyi y’ubwishingizi Prime Insurance yasabiwe gusubiza miliyoni zisaga 349 na COGEBANK mu gihe yari yarishyuye iyi bank miliyoni zisaga 540 mu rubanza rwasabaga kwishyura ubwishingizi ku rupfu rwa Rwigara. Me Henry Pierre Munyengabe wunganira iyo bank akavuga ko kuba hari ikirego cy’iremezo bitabuza icyamunara gukomeza kuko umwenda PTC ibereyemo banki yunganira utararangira.

6 Responses
Akari ku mutima wa Adeline Rwigara nyuma y’aho urukiko rutesheje agaciro ikirego cyihutirwa cya PTC
1. Ese amategeko u Rwanda rufite ararenganya?
2. Kujurira ntibikuraho icyemezo cyihutirwa, niyo wajurira cyamunara izaba?
3. Kuki za komisiyo zireberera uburenganzira bwa muntu zidatabara hakiri kare niba harimo akarengane?
Akari ku mutima wa Adeline Rwigara nyuma y’aho urukiko rutesheje agaciro ikirego cyihutirwa cya PTC
ntawuburana numuhamba nawe yabyivugiye

Ihangane mubyeyi hejuru hari Imana kandi isi ntisakaye twese tuzabisiga wowe gira umutima ukomeye.
Akari ku mutima wa Adeline Rwigara nyuma y’aho urukiko rutesheje agaciro ikirego cyihutirwa cya PTC
Ihangane mubyeyi hejuru hari Imana kandi isi ntisakaye twese tuzabisiga wowe gira umutima ukomeye.