Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Akinwumi A. Adesina, yahishuye ko we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda cyo kimwe na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania baganiriye ku mushinga w’inzira za gari ya moshi zigomba guhuza akarere.
Aba banyacyubahiro uko ari batatu baheruka guhurira i Bruxelles mu Bubiligi mu nama y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’uwa Afurika yunze Ubumwe.
Adesina abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko we, Perezida Paul Kagame na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania i Bruxelles baganiriye kuri gahunda yo “guteza imbere umushinga w’akarere w’inzira za gariyamoshi zizahuza Tanzania, u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Uyu munya-Nigeria ku mugoroba w’ejo bwo yari yashyize kuri Twitter ifoto ye ari kumwe na Perezida Kagame, Samia cyo kimwe na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz; bakubita igitwenge.
Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku mushinga w’inzira ya gari ya moshi igomba kuva Isaka ukanyura i Kigali werekeza muri Congo Kinshasa.
Iki gihugu kandi gihuriye n’u Burundi ku wundi mushinga wa gariyamoshi ugomba kuva mu mujyi wa Uvinza wo muri Tanzania ukanyura i Musongati n’i Gitega mu Burundi, mbere yo guca muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo werekeza mu mujyi wa Kindu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Maniema iri mu zigize Congo Kinshasa.
Ni imishinga yombi BAD yitezweho gutera inkunga.
Adesina yavuze ko ku bw’icyerekezo n’imiyoborere idasanzwe hari icyizere cy’uko uyu mushinga uzarangira.



2 Responses
Akinwumi Adesina yavuze umushinga ukomeye yaganiriyeho na ba Perezida Kagame na Samia
nibakwakanye bije mungiro
Akinwumi Adesina yavuze umushinga ukomeye yaganiriyeho na ba Perezida Kagame na Samia
nibakwakanye bije mungiro