Umuzamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, n’umukunzi we, Uwase Muyango Claudine, bateranye imitoma nyuma y’uko bari bamaze kwemeranya kuzabana nk’umugabo n’umugore.
Ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare ni bwo Kimenyi yambitse impeta Muyango bamaze imyaka ibiri bakundana amusaba kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza kubyemera.
Kimenyi abinyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ko ari ibyishimo bikomeye kuba Muyango yabaye umugore we wemewe n’amategeko.
Ati: “Ndishimye cyane uyu munsi kuko iyi ari na yo tariki namuboneyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye wemewe n’amategeko tuzabana iminsi nsigaje ku Isi, kuko yavuze ati ‘Yego’.”
“Ndishimye cyane kandi ndamushimira ku bw’urukundo rwe, Imana ikomeze kubana natwe muri uru rugendo rw’urukundo, ni umugisha kuri njye, kandi iteka bigiye kumbera amahirwe mu rukundo.”
Kimenyi yakomeje abwira Miss Muyango buryo ki mu myaka ibiri bari bamaze bakundana yamweretse ko ari inshuti nyayo yari kuzavamo umugore mwiza yarose kuva kera, yungamo ati: “Ndagukunda!”
Uyu mukobwa na we abinyujije kuri Instagram, yabwiye Kimenyi ko atatekerezaga ko bagera ku ndoto zabo zo kubana nk’umugabo n’umugore, ashimangira ko yishimiye kuba amufite.
Ati: “Hari hashize igihe njye nawe dusezeranyije kubana iteka, buri gihe natekerezaga ko bitazashoboka ariko ubu ndishimye cyane kuba ngufite uyu mwanya, ndagushimira rukundo.”
Muyango yakomeje abwira Kimenyi ati: “Warakoze kumbera buri kimwe, ntitaye ku byo twanyuzemo byose. Warakoze kwihangana. Nshyize urukundo rwacu mu biganza by’Imana mukunzi. Kimenyi Yves, warakoze kuri buri kimwe, sinshobora kuvuga magingo aya kubera ko nkishimiye ibyabaye uyu munsi. Imana iguhe umugisha, ndagukunda, navuze ‘Yego’.”
Kimenyi Yves yambitse impeta umukunzi we atera ikirenge mu cya Jacques Tuyisenge na Aimable Nsabimana babikoze mu byumweru bibiri bishize.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


