Umufaransa Alain Cocq avuga ko azapfana agahinda gakomeye nyuma yuko Facebook ivuze ko itazemera ko atangaza amashusho y’urupfu rwe imbonankubone”Live”.
Cocq yari yaratangiye imyiteguro yo gutangaza imbonankubone urupfu rwe ku rubuga rwa Facebook, aho ku ikubitiro yatangiye gutangaza ukuntu yanga ibiribwa, ibinyobwa n’imiti kwa muganga bamuha.
Mu Bufaransa Perezida Emmanuel Macron aherutse kwanga umushinga w’itegeko riha uburenganzira abaganga kwica umurwayi wese ubyifuza urwaye indwara zidakira (euthanasia).
Ku bwa Alain Cocq yifuza ko amategeko ahinduka mu Bufaransa akemerera abantu barwaye byo gupfa bagapfa mu buryo babyifuzamo.
Cocq yavuze ko yatengushywe ubwo yari ashatse gupfa bose bamureba mu gihe yari yamaze no gufata amafungoro ye ya nyuma. Mu butumwa yari yanditse kuri Facebook yagize ati” ” Ndabizi ko iminsi iri imbere igiye kuba mibi ariko icyemezo cyanjye naragifashe kandi ndatuje”.
Cocq arwaye indwara idakunze kubaho yatumye inkuta z’imiyoboro ye y’amaraso zifatana.
Nyuma yuko ubuyobozi bw’urubuga rwa Facebook yaburijemo gahunda ye yo gutangaza ibihe by’urupfu rwe, ivuga ko itazemera umugambi we wo gutangaza urupfu rwe mu buryo bw’imbonakubone , Cocq yavuze ko azapfana agahinda gakomeye ko kuba yangiwe gushyira mu bikorwa icyifuzo cye cya nyuma.
Aganira n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, umuvugizi wa Facebook yavuze ko nubwo kubaha ibyifuzo by’abakiliya babo ari ingenzi , badashobora kwemera icyifuzo cya Cocq cyo gutangaza urupfu rwe “Iive”
Alain Cocq ashaka ko abamushyigikiye bakora ubukangurambaga , bushobora gutuma Facebook yisubiraho.


