Umugabo ukomoka muri Argentine w’imyaka 79 Pedro Luca amaze imyaka 40 yibera mu buvumo buhererye mu majyaruguru ya Algentine.
Iyi myaka yayimaze yibera mu nda y’umusozi uherereye mu ntara ya Tacuman,igihe yumvaga ashonje yafataga imbunda yari yari njiranye mu buvumo akajya guhiga igihe kigera ku masaha atatu ahegereye umusozi yararagamo.

Igihe yumvaga anyotewe bikabije yinyweraga amazi yatonyangaga kumizi we yemezako yari meza kandi yifitemo imyunyu ngugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ubwo buvumo yari yarinjiranyemo inkoko 11 n’ihene 2,amabuje ndetse n’amadolari ari hagati 100-200$ n’akaradiyo gato ariko atigeze abona uko agacuranga bitewe n’imirongo izindi zivugiraho itarageraga muri ubwo buvumo.

Mu nyama yatahanaga z’umuhigo zari iz’utunyamaswa bita Puma,inkoko ze zamenyaga ko bucyeye mu ma saa Cyenda y’igicamunsi,akamenya ko amasaha yo guteka ibyo ari buze kurya ageze.
Lucas yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abantu baranzwe n’udushya muri Algentine. Ubwo yasangwaga muri ubwo buvumo,yatangaje ko icyamuteye kugana iy’ubuvumo ari uko we yumvaga ashaka kwibera ahantu hatagerwa n’umuyaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


