Bwiza
ads

Alien Skin yakoze mu jisho umugabo wa Miss Teta Sandra

imyidagaduro•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kane, 22 Ukwakira 2026 saa 08:01
Iminota 2 yo gusoma
Alien Skin yakoze mu jisho umugabo wa Miss Teta Sandra

Teta

Umuhanzi Patrick Mulwana uzwi nka Alien Skin yateje impaka ubwo yavugaga abahanzi bo muri Uganda afata nk’ibyamamare bikomeye (superstars), akuramo umugabo wa Nyampinga Teta Sandra, Weasel Manizzo, umwe mu bagize itsinda ryaciye ibintu muri Afurika y'Iburasirazuba, Goodlyfe.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari abajijwe abo afata nk'abasitari, Alien Skin yavuze ko "Weasel na Pallaso simbafata nk’abasitari bakomeye ku rwego rwabo, ahubwo ko bazwi cyane nk’abavandimwe ba Jose Chameleone."

Alien Skin avuga ko ahubwo Weasel ubu ari uwo gusabirwa. Ati " Weasel ibintu byaramukomeranye mu muziki, bimeze nabi. Abatekereza ko azongera akubura umutwe, basubize amerwe mu isaho. Akeneye ubufasha bwihutirwa. Abavandimwe be bamutabare, bamuhe ubufasha."

Ibi byongeye kubyutsa impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Abakurikiranira hafi umuziki muri Uganda bavuga ko ibi bidatangaje kuko bizwi neza ko hari ikibazo hagati ya Alien Skin na murumuna wa Weasel Pallaso, bityo Alien Skin atavuga neza mukuru we, Weasel.

Muri Werurwe 2023: Alien Skin na Pallaso bagiranye ikibazo gikomeye, aho amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga Pallaso akubita Alien Skin. Ibyo byongereye ubushyamirane hagati yabo.

Ku wa 4 Gicurasi 2024,Weasel yagiye kwa Alien Skin, ahazwi nka Fangone Forest, amusaba ko bakorana indirimbo. Ibi byatangaje benshi kubera amakimbirane yari hagati ya Alien Skin na Pallaso, murumuna wa Weasel. New Vision yanditse ko Weasel yagerageje kwiyunga na Alien Skin binyuze mu muziki.

Mu mpera za 2024 no mu ntangiriro za Mutarama 2025, ubushyamirane hagati ya Alien Skin na Pallaso bwongeye gukara nyuma y’ibyabereye mu bitaramo bya Enkuuka na Empele Festival, bukurikirwa n’ibirego by’uko habayeho gukubita abantu no kwangiza imitungo ya Fangone Forest.

Alien Skin ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umuraperi ukomoka muri Uganda, wamamaye cyane kubera indirimbo ze, imbyino n’imyitwarire ye ikunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Alien Skin yatangiye kwandika indirimbo mu 2017, ariko yamamaye cyane hagati ya 2022 na 2023, ubwo indirimbo ze zatangiraga gukundwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane TikTok.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Sitya Danger,Tonkaka, Tulabise n'izindi.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.