InShot_20250512_101328790

Aline Gahongayire yababajwe n’ifungwa rya Grace Room

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda yatewe n’ihagarikwa ry’Itorero Grace Room Ministries, anahumuriza abakirisitu baryo n’umushumba waryo, Pastor Julienne Kabanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, rufashe icyemezo cyo kurihagarika, rivuga ko ryarenze ku mategeko agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gahongayire yavuze ko “ubwiza bwa kabiri buruta ubwambere”, ashimangira ko iri torero rizakomeza kubaho kandi rikagira uruhare rukomeye mu muryango nyarwanda. Yanavuze ko ibi bitari bikwiye gutera intege nke abakirisitu, ahubwo ari umwanya wo gukomera no gusengera igihugu.

Yunzemo ko nubwo atigeze agira amahirwe yo kwitabira ibiterane biherutse muri BK Arena byateguwe na Grace Room, yigeze gusengera aho rimwe, kandi akahabona imbaraga z’Imana.

Itangazo rya RGB ryasobanuye ko iri torero ryarenze ku byo ryari ryemerewe gukora, rikanakora ibikorwa bitari bijyanye n’iby’itorero.

Grace Room Ministries riyobowe na Pastor Julienne Kabanda ryari rimaze igihe rimenyekana cyane mu biterane n’ibikorwa by’ivugabutumwa rikorera mu mujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *