Umuhanzi w’ icyamamare ku Isi mu njyana ya Reggae, Alpha Blondy yikomye bikomeye abaperezida bo muri Afurika bajya kwivuriza mu bitaro bihenze mu mahanga mu gihe abaturage babo bakomeje gupfa babura imiti.
Ahereye ku ndirimbo zigaragara kuri iyi Album “ Human Race” nka” Nos Hopitaux sont malades” na “Les Paiens” , Alpha Blondy yasobanuye impamvu abaperezida bo mu bihugu by’ Afurika badafitiye imbabazi abaturage mu mugani ukoreshwa muri Ivory Coast ugira uti” Iyo uciye inzoka umutwe haba hasigaye umugozi”.
Yagize ati” Birambabaza cyane iyo ntembereye mu bitaro bitandukanye muri Afurika nkasanga abaganga bifashe mapfubyi babuze imiti yo kuvura indembe kandi nzi neza ko abategetsi bakuru ba Afurika bivuriza indwaro zoroheje hano mu Burayi”.
Aha, Blondy yaboneyeho umwanya wo gushimira by’ umwihariko Perezida wa Benin, Patrice Talon kuko niwe wenyine wategetse ko nta muyobozi mukuru wa Leta ugomba kujya kwivuriza hanze icyemezo cyatumye ibitaro byo muri iki gihugu cyongererwa imbaraga.

Muri iyi album” Human Race”, Blondy yakoranye n’ ibindi nka Youssou N’ dour, Fally Ipupa na Angelique Kidjo yashatse ahanini gukangurira abantu abasaga miliyoni zirindwi n’ igice zituye Isi koroherana no kumenya neza ko twese twaremwe n’ Imana imwe rukumbi. Si ibyo gusa, kuko yikomye abanyapolitiki bakoresha ububasaha bwabo barya imitsi y’ abaturage no gutsikamira uburenganzira bwa rubanda aho abagereranya n’ isiha rusahuzi.
Mu inyurabwenge ry’ umuhanzi Alpha Blondy w’ imyaka 65 y’ amavuko avuga ko igihe kigeze kugira ngo ukuri kumenywa na buri we, aho agira ati” Amateka yamaze kwerekana ko Afurika ari ingobyi y’ Isi , sinumva impamvu abera basuzugura abirabura kugeza naho babagenera uko bagomba kubaho”.
Hatagize igihinduka, mu mpera z’ umwaka nk’ uko bisanzwe, umukambwe Blondy ateganya kugira umutambagiro mutagatifu muri Isirayeli aho azahura n’ Abakristu, Abayuda n’ Abayisilamu bakaganira ku cyakorwa ngo abatuye isi bakomeze kuba umwe kuko we yemera ko abantu ari bamwe ndetse banaremwe n’ Imana imwe rukumbi.

Gaston Rwaka/Bwiza.com


