Icyifuzo cy’uburenganzira bwo kubona amakuru (FOI Request) kigaragaza ko uwahoze ari minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, James Cleverly yakoresheje ÂŁ 9,803.20 mu kugaburira abamuherekeje mu rugendo aheruka kugirira i Kigali aje gusinya amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yaje guseswa nta muntu woherejwe.
Bivugwa ko ibiryo byakoreshejwe mu ndege mu kugaburira James Cleverly mu rugendo rw’umunsi umwe aza mu Rwanda mu Kuboza gushize, ubwo yari minisitiri, byatwaye Ama-Pound 655 ku muntu.
Nk’uko tubikesha The Guardian, Cleverly yakoresheje ÂŁ 165.561 akodesha indege yihariye mu ruzinduko rwe rw’amasaha 11 i Kigali kugira ngo asinyishe amasezerano ya Rishi Sunak yo kohereza abimukira nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwemeje ko u Rwanda ari “igihugu gifite umutekano”.
Ku itariki ya 4 Ukuboza, yaje i Kigali ari kumwe n’abayobozi hamwe n’abakozi ba televiziyo maze ashyira umukono ku masezerano mashya yemewe n’amategeko hamwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta.
Ubu byahishuwe ko kugaburira abari mu ndege mu rugendo rw’amasaha umunani n’igice rwa Cleverly hamwe n’abakozi be 14 byatwaye amapound 9,803.20, cyangwa 653.55 ku muntu nkuko igisubizo cyahawe abasabye amakuru cyatanzwe n’Ishyaka ry’Abakozi ubu riri ku butegetsi cyabigaragaje. Abakozi ba TV biyishyuriye ibiryo byabo.
Abayobozi muri guverinoma bavuze ko muri fagitire harimo n’ibiciro byo gutwara ibikoresho byo guteka, byari kuboneka mu ndege yari iteganijwe y’ubucuruzi, ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa.
Cleverly uteganya kuzaba Minitiri w’Intebe utaha aranavugwaho gukoresha ÂŁ 22.324.50, ni ukuvuga 1.488.30 ku muntu, mu ngendo zindi yakoreye mu Buyapani, Papouasie-Nouvelle-GuinĂ©e, Ibirwa bya Salomo, Nouvelle-ZĂ©lande na Indonesia muri Nyakanga 2023.
Igiciro cyose cy’ingendo z’indege zerekeza mu bihugu bitanu kuri Cleverly, icyo gihe wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, hamwe n’abantu 14 bari kumwe nawe ni Ama-Pound 561.531.04, nk’uko icyifuzo cya FOI cyerekeranye n’ingendo za minisitiri ku ndege ya guverinoma ya Airbus A321 kibigaragaza.
Hagati aho, uwasimbuye Cleverly mu biro by’ububanyi n’amahanga, David Cameron, yishyuye fagitire y’Ama-Pound 20,809, ni ukuvuga 1,095.21 ku muntu, ubwo yasuraga ibirwa bya Falkland, Paraguay, Brazil na New York muri Gashyantare 2024. Amafaranga yose y’izo ngendo zose za Cameron n’abakozi 18 ni Ama-Pound 470.275.43.
Muri Gicurasi 2022, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson n’abari kumwe nawe umunani bakoresheje Ama-Pound 2,210, ni ukuvuga 245.55 ku muntu, mu gihe cyo kugaburira abari mu ndege ubwo bitabiraga umuhango wo gushyingura Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Khalifa, muri Gicurasi 2022. Urugendo rwatwaye Ama-Pound 125,949.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’inama y’abaminisitiri akubiyemo ibisobanuro birambuye by’ingendo umunani za minisitiri zakozwe hagati ya Gicurasi 2022 na Gashyantare 2024 aho abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bikomeye batabaga bari mu ndege.
Ibiciro ni ibya ba minisitiri n’ababegereye bonyine. Ikinyamakuru The Guardian cyaherekeje Cleverly mu rugendo rwe mu Buyapani, ariko cyishyuye ikiguzi cyacyo kubw’icyo ntikigaragara kuri fagitire.
Cleverly kandi yakoresheje ÂŁ 807.77 ku muntu mu kugaburira abari kumwe nawe mu rugendo mu Buhinde mu Kwakira 2022; ÂŁ 845.16 ku muntu mu rugendo muri Bahrein na Qatar mu Gushyingo 2022; ÂŁ 737.18 ku muntu mu rugendo muri Indonesia muri Nyakanga 2023; na ÂŁ 1,020.51 ku muntu mu rugendo muri Amerika na none muri Nyakanga 2023.



One Response
Amafaranga Cleverly yakoresheje mu kugaburira abamuherekeje mu Rwanda yateje impaka
Mujye mujyerajyeza mwandike inkuru neza kuko byinshi biba biburamo don’t copy and paste.mwagakwiye gufata ayo mafaranga mukazajya muyashyira mumanyarwanda kuko abantu Bose nibabasha kuyashyira mumanyarwanda