Habayeho uguturika kwa bisi (bus) ya Kompanyi yitwa Swift Safaris Limited mu Karere ka Mpigi kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021, bigakekwa ko hari abahasize ubuzima cyangwa bagakomereka. Ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda kivuga ko uku guturika kwabereye ahitwa Lungala ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara. Ntiharamenyekana icyateye uku guturika kwa bisi ya Swift cyangwa ibyaba byangiritse uko bingana. Umunyamakuru, utunganya filimi akaba n’umwanditsi, Rogers Atukunda kuri Twitter, (@rarrigz), yashyize hanze amafoto y’iyi bisi yaturikijwe, bigaragara ko yangiritse ndetse bamwe bakomeretse cyangwa bapfuye imitwe iri mu madirishya. Polisi ya Uganda ntacyo iratangaza kuri iri turika AMAFOTO: Rogers Atukunda Twitter handle

Umwe mu bantu bari muri bisi ya Swift bikekwa ko yaba yapfuye cyangwa yakomeretse ari mu idirishya ry’imodoka nyuma y’iturika/ Rogers Atukunda

Inzego z’umutekano zamaze kurinda aho iyi bisi ya Swift yaturikiye

4 Responses
Amafoto: Habayeho ukundi guturika muri Uganda, benshi bikekwa ko bahaguye
Ntabwo uba uvuye Masaka werekeza mbarara ,ahubwo uba uvuye Kampala werekeza Masaka na mbarara mukosore iyo nkuru