Ni uku iyi nka yambukijwe uruzi rw'Akanyaru

Amafoto: U Burundi bwashyikirije u Rwanda inka yari yaribwe buyicishije mu Kanyaru

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi yashyikirije iy’u Rwanda inka yari yaribwe uwitwa Nsanzimfura Tharcisse utuye mu mudugudu wa Hemba, akagari ka Nyabitare, umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, buyicishije mu ruzi rw’Akanyaru.

Ihererekanya ry’iyi nka ryakozwe n’abayobozi bari bahagarariye ibi bihugu kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, ku ruzi rw’Akanyaru rubitandukanya, ahererera mu murenge wa Gishubi.

Kugira ngo igere mu Rwanda, abaturage bazi koga bo muri Komini ya Ntega mu ntara ya Kirundo mu Burundi, bayishoye mu mazi, barayogana, bayigeza ku rundi ruhande muri Gisagara. Hari abandi benshi ku mpande zombi, barebaga uko igikorwa cyagendaga.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwashimiye ubw’u Burundi, ndetse na Nsanzimfura yashimiye abayobozi bamufashije kubona inka yari amaze igihe kirekire yibwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara busobanura ko Nsanzimfura yari yaribwe iyi nka n’Umurundi tariki ya 12 Nyakanga 2021, iboneka bigizwemo uruhare n’ubuyobozi ku mpande z’ibihugu byombi.

Ni uku iyi nka yambukijwe uruzi rw'Akanyaru
Ni uku iyi nka yambukijwe uruzi rw’Akanyaru

img-20230111-wa0034.jpg
Nsanzimfura yatangaje ko yishimiye kongera kubona inka ye
Nsanzimfura yatangaje ko yishimiye kongera kubona inka ye

Hari abaturage benshi bari baje kureba iki gikorwa
Hari abaturage benshi bari baje kureba iki gikorwa

img-20230111-wa0054.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *