4.jpg

Amafoto y’umukobwa mushya uri kumwe na Diamond i Bulayi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Platnumz yasohoye amafoto menshi ari kumwe n’umukobwa witwa Malaika Salatis ku Mugabane w’Ubulayi, yerekana ibihe byiza yagiranye n’inkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo “Jeje”.

Diamond nta byinshi yavuze kuri ariya mafoto, gusa yo ubwayo arivugira. Ni amafoto yafotowe hafatwa amashusho y’indirimbo Jeje ariko atarashyizwe muri videwo yayo.

Iby’amafoto bishimangirwa n’ubutumwa Tanasha yagiye akunda kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko intambuko ya Diamond n’iy’iriya nkumi mu mashusho y’indirimbo, yabaye intangiriro y’imperuka y’umubano we na Diamond.

Tanasha yanakunze kwinubira uburyo Diamond akoresha mu ndirimbo ze amashusho y’abakobwa bambaye ubusa kugira ngo zikundwe.

Nyuma y’amafoto Diamond yashyize hanze, hari abatangiye gutekereza ko umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo Jeje yaba ari we agiye gusimbuza Tanasha.

4.jpg

3-5.jpg

5.jpg

Babishingira Ku kuba bitaba ari ubwa mbere Diamond akundanye n’inkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye.

Nko muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Salome’ yamamaye, yakoresheje Hamisa Mobetto mu mashusho yayo. Nyuma byaje kugaragara ko bombi bari bafitanye umubano.

Nyuma muri 2017, Hamisa yibarutse umwana we wa kabiri maze ajya mu itangazamakuru avuga ko yamubyaranye na Diamond. Icyo gihe Diamond yafashe umwanya wo kumucyaha no kuvuga ko ibyo avuga ari ibinyoma, gusa nyuma aza kwemera ko Hamisa yari umunyakuri.

Magingo aya Diamond n’uriya mukobwa witwa Malaika Salatis yakoresheje mu mashusho ya ‘Jeje’, bari ku mugabane w’Uburayi aho uriya muhanzi yagiye gutaramira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *