Amahano: Umugore agiye gushakana n’umwana we

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho apfakariye kandi akaba adashaka kurongorwa n’abavandimwe b’uwahoze ari umugabo we, Betty Mbereko wyafashe icyemezo cyo kuzashyingiranwa n’umwana we yibyariye w’imyaka 23.
Betty Mbereko ni umugore wemeje ko ari mu rukundo n’umwana we w’umuhungu kandi ko bari hafi yo gukora ubukwe Nyuma yo kuba anatwite inda y’amezi atandatu y’uyu muhungu we!

Betty-Farai-Mbereko
Betty Mbereko ari kumwe na sheri we ari nawe muhungu bitegura kurushingana

Uyu mugore wo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Betty Mbereko wimyaka 40 utegereje kwibaruka umwana w’umwana we hashize imyaka 12 apfakaye. Ubwo umugabo we yapfuye yasigaye arera umwana we w’umuhungu y’asigaranye witwa Mbereko Farai ubu akaba amaze kuba umusore w’ imyaka 23.
Betty Mbereko akaba yaremeje ay’amakuru avugako atwite inda yamezi atandatu y’uyu muhungu we, yakomeje avugako yahisemo kurongorwa n’umwana we kuberako adashaka kuzarongorwa n’umuvandimwe w’umugabo we washakaga ko babana akajya mu cyimbo cy’uwo muvandimwe we wapfuye.
Ubwo yari ahagaze imbere y’urukiko rw’abaturage Betty yavuzeko hashize imyaka itatu akundana n’uyu muhungu we, nyuma yuko umugabo we apfuye yabisze icyuya yishyurira uy’umwana we amashuri amutangaho amafaranga menshi ntanumwe wigeze amufasha none babonye umwana we atangiye gukora abona amafaranga menshi batangiye kumushinja ko arigukora ibintu bibi, ati mundeke nanjye nishimire ibyuya nabize.
Uy’umusore nawe yatangajeko ari mu myiteguro yo kurongora nyina maze akazamukorera ibyo se yasize ataramukoreye, yakomeje avugako aribyiza kuvuga ibintu wakoze abandi bakabimenye mu gihe wemerako ari wowe wabikoze, Ati ninjye wateye mama inda.
Umuyobozi w’uru rukiko rw’abaturage ubwabo amaze kwumva ibyuyu mwana na nyina bagiye gukora yagize ati “ntitwakwemera ko ibi biba muri aka gace kacu kuko ntibikwiye habe na gato, iyaba arinka cyera baba bagombye kwicwa ariko ubu turatinya police” abagira inama yo guhita bahagarika ubukwe bwabo vuba na bwangu cyangwa bakimuka bakava muri ako gace.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *