Amakamyo 263 yikoreye ibitwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare by’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni yo amaze guca ku butaka bw’u Rwanda abicyura.
SADC yari yarohereje mu burasirazuba bwa RDC biriya bikoresho ndetse n’ingabo, mu rwego rwo gufasha ku rugamba ingabo za leta ya kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kamena hatashye icyiciro kigizwe n’amakamyo 15 yari yikoreye ibifaru ndetse n’imbunda zirasa kure zizwi nka MB-21 Grad.
Izi ntwaro zari ziherekejwe n’abasirikare 18 ba SADC bari mu bo uyu muryango ufite mu bigo byawo bibiri: ikiri i Goma ndetse n’icyo mu gace ka Mubambiro.
Mu mpera za Mata ni bwo SADC yatangiye gucyura biriya bikoresho ibyerekeza i Chato muri Tanzania, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yamaze kuyemerera kubicisha ku butaka bwarwo.
Kuri ubu kubicyura biracyakomeza.
SADC yafashe icyemezo cyo kubicyura, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bafashe icyemezo cyo gusesa ubutumwa ziriya ngabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zari zaroherejwemo.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ingabo za SADC, FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu bari bamaze gutsindirwa mu mirwano yasize mu mpera za Mutarama uyu mwaka M23 ifashe umujyi wa Goma.


