k2-1.jpg

Amanyanga, amarangamutima no kwica amategeko mu kwimura abantu ahanyujijwe umuhanda Base-Rukomo

Sangiza iyi nkuru

Mu gikorwa cyo kubarura imitungo, kuyishyura no kwimura abantu ku mitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Base-Rukomo, havugwamo byinshi bitagenze neza, bigatuma Leta yishyura amafaranga atari ngombwa.

Harimo abandikiwe imitungo badafite, harimo abo yongerewe agaciro idafite, harimo abishyuwe batarangirijwe, ndetse n’abishyuwe bakayigumamo.
Nk’uko bigaragarira urambagiye uyu muhanda kuva kuri Base kugera mu Rukomo, ukumva ubuhamya bw’abawuturiye ; mu nkuru yanditse iherekejwe n’amashusho ; nta gushidikanya ko muri iki gikorwa habayemo amanyanga, amarangamutima na ruswa.

Ibi bishingirwa cyane ku kuba urutonde rw’abangirijwe imitungo rwarasubiwemo incuro zirenga ebyiri, bigaragaza ko habayemo ubunyangamugayo buke, nk’uko umukozi wa One Stop Center y’akarere ka Rulindo, Ndorimana Eric abivuga.

Kugendera ku marangamutima

Umwe mu bishyuwe imitungo yabo mu murenge wa Byumba, ngo yaba yarabiheshejwe n’amahane yahoraga ajya gutera ku karere, nk’uko bivugwa n’umwe mu baturanyi. Uyu utarashatse ko amazina ye atangazwa, agira ati, « impamvu ubona uyu bamwishyuye uriya bakamureka, ni uko yahoraga ku karere atera amahane avuga n’amagambo mabi. Ubanza baramutinye kuko twari no mu gihe cy’amatora bakamureka. Ikindi murabona ko yari yarubatse mu kiraro, nacyo ubwacyo cyari kuzamusenyera ».

Uyu uvugwa ni umugabo utuye ku Mukeri, inzu ye yasenywe hejuru y’umuhanda ; nyamara urukuta rw’umuturanyi we narwo rwarasadutse. Ariko kubera ko we yagize amahane, undi akaba ari umukozi w‘akarere, byarangiye umunyamahane ari we wishyuwe wenyine.

Ruswa, abakomisiyoneri

Iki gikorwa kigitangira, abatuye imirenge inyuramo uyu muhanda bavuga ko hahise havuka abakomisiyoneri banyuraga mu baturage bahafite imitungo, bakababwira ko nibemera gutanga amafaranga bazabarirwa menshi. Haba mu murenge wa Base, uwa Byumba n’uwa Kageyo ; aba bantu barahari.

Umwe mu batanze iyi ruswa mu murenge wa Kageyo, avuga ko hari umuturanyi we wamuhuje n’ababaruraga bari baziranye, bemeranya amafaranga maze bamukubira kabiri. Ati, « Bari bambariye miliyoni icyenda, uwo muhungu ampuza nabo, bansaba miliyoni ndayemera. Bafata ikindi gipapuro kitanditsweho, babara ibyobo bifata amazi, babara ko umusingi wanjye urimo ibyuma, ziragenda ziba miliyoni 17 n’utundi duke. Nabanje kumuha ibihumbi 400, nyuma amafaranga asohotse ahita ampamagara, njya mu Rukomo kuri Banki ndabikuza muha ibihumbi 600 byasigaye ».

Undi mutangabuhamya avuga ko hari umuntu (umushoferi) wazengurukaga mu baturage bo ku Ruyaga ababwira ko bemera gutanga ‘akantu’ bakababarira menshi ababyemeye bakayabona.

Uyu atanga urugero rw’umugore wahuye n’ibibazo, nyuma yo kwemera gutanga amafaranga, yamara gusohoka akabihakana. Ati, « uyu mudamu yahuye n’ibibazo, bahise bavuga ko azishyurwa na kampani izakora umuhanda, amafaranga ye asubirayo, noneho bamwubakira urukuta rwari rwasenyutse gusa. Nyamara bari bemeranije kubaha 1/3 abihakanye yose arayabura ».

Undi mukomisiyoneri we ni umudamu, abaturanyi bemeza ko uwamureba yahitaga amuhuza n’ababarura, amafaranga bemeranije akaba ari we bayasigira. Umwe mu baturanyi be ati, « wapfaga guhamagara Mama K, ukamubwira ko hari akantu ufite ku muhanda, agahita ababwira mukumvikana bakakubarira ».

k2-1.jpg
Urusengero munsi no haruguru, rusigaye runugitse. Bishyuwe ibihumbi 70 gusa

Aho umuhanda wanyuze , bamwe mu baturage bararira
Ibiraro n’imiferege, indiri ya ruswa

Iyo witegereje mu nsi y’uyu muhanda, ugenda usanga aho bagiye basenya inzu imwe cyangwa ebyiri izindi zigasigara. Izasenywe ni iziri ahari hateganijwe ibiraro, nyamara siko hose bihari, hari aho usanga ari uduferege, ahandi nta namba.

Hari ahabazwe kuzanyuzwa ibiraro bagasenya inzu yose cyangwa ebyiri , nk’uko byagenze muri santeri ya Ruyaga, mu kagari ka Rwasama, umurenge wa Byumba. Nyamara (nk’uko bigaragara kuri video), hari imiferege ibiri itandukanijwe na metero nka 30, ariko umwe wasenyesheje inzu ebyiri, undi aho wanyuze ntacyo babonye.

Wigiye imbere gato usatira santeri ya Kageyo, hafi n’ikorosi, ubona ahanyujijwe umuferege haruguru y’amazu atatu, beneyo ntibimurwa ; ahubwo himurwa umuturanyi wabo utagize aho ahuriye nawo. Uyu wimuwe avuga ko yahamagawe bamubwira ko iwe hazaca ikiraro.

Ati, « baranyishyuye, nari nzi ko hazanyura ikiraro, nyuma mbona byarahindutse umuferege bawunyuza hirya. Nta ruhare nabigizemo, buriya ni abatekinisiye babonye ari ko bikwiye, njye icyo nakoze ni ugusenya nkasigira ubutaka Leta ».

Urangije ikorosi wegera santeri neza, hari inzu yishyuwe ariko na n’ubu ikibamo abantu kuko ntacyo yabaye. Nayo ngo yateganywaga kunyuzwamo ikiraro, ariko ubu uhasanga agaferege gafite ubujyakuzimu nk’ubwa santimetero 20. Ntikegereye inzu, habe ngo kanakora ku gipangu. Ahubwo kari mu rubibi rw’amasambu abiri yombi arimo amazu, ariko hishyuwe umwe. Umuturanyi utarishyuwe agira ati, « njye ntacyo bampaye kandi agaferege kari mu rugabaniro rwacu, we bamwishyuye inzu yose ahita yimuka ».

Iyi nzu ikimeze uko yakabaye mbere y’ikorwa ry’umuhanda ivugwaho byinshi : bamwe ngo nyirayo yashatse kongera kuyigurisha, abandi ngo iri mu maboko y’akarere, abandi ngo nyirayo yaje kwishyuza abapangayi bashaka kumukubita, mbese ni byinshi. Magingo aya ibamo umucungamutungo w’ishuri rya Kageyo na DASSO, umwe mu baturanyi avuga ko ubukode bujyanwa ku karere.

Akongera ati, « hariya bari barabaze ko hazanyura ikiraro kikahuranya inzu, noneho ukora ibiraro aje abona ari byiza ko ikiraro cyaguma hariya cyahoze », aha avuga ni muri metero nka 200 usubira mu mujyi wa Gicumbi. Hari ikiraro kinini kuri ruhurura ituruka mu nkambi ya Gihembe.

Kunyuranya n’itegeko hari ubuyobozi

Nubwo MININFRA ivuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rigeze kuri 92%, nubwo umukozi wa One stop center ya Rulindo avuga ko inzu zitarasenywa ntacyo zitwaye umuhanda ; itegeko no 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo ya 36 ivuga « igihe uwimura agomba kuba yamaze kwishyura indishyi ikwiye », riteganya ko uwishyuwe yikuriraho imitungo ku butaka yamaze kwishyurwa bitarenze iminsi 120 (amezi ane).

Byageze n’aho umuyobozi w’intara yandikira abayobozi b’uturere twa Rulindo, na Gicumbi abasaba gukura abo baturage muri iyo mitungo, kuko hashize imyaka irenga ibiri barishyuwe. Nyamara magingo aya, iki gikorwa cyo kuvanwa muri iyo mitungo kiragenda biguruntege.

Hari abamaze kwishyurwa bakiri mu mitungo, inzu bazituyemo, izindi zirakodeshwa(umurenge wa Base, Byumba na Kageyo).
Hagaragara kandi abishyuwe bagasenya igice, ku buryo umuhanda urangiye (8%) bahita basana bakazisubiramo (umurenge wa Miyove na Byumba).

Hari abishyuwe bakomeza kubamo ku ngufu, bigera n’aho ubuyobozi buhaguruka bukabahagarikira bakisenyera ku ngufu kandi bazi ririya tegeko. Ibi bigaragara mu murenge wa Byumba, mu kagari ka Nyarutarama, aho umuturage yishyuwe akubaka indi nzu nyamara agakomeza no kuba muri ya yindi yishyuriwe. Abaturanyi be bavuga ko Gitifu Nkunzurwanda John ari we wazanye na DASSO bagasaba ko uwo muturage asenya iyo nzu. Uyu muturage azi amategeko kuko ari umwarimu, ariko ngo no muri uko kwisenyera habayemo amahane n’amagambo yuje uburakari yateranye n’ubuyobozi.

Muri uyu murenge kandi ahitwa mu Rubyiniro, naho hari abaturage bari barinangiye gusenya, baza kubikora batinze nabwo ku ngufu z’uriya Gitifu.
Hariho n’abishyuwe bagasenya igice, mu gipangu kishyuwe cyose ugasanga basenye inzu zimwe izindi zirimo abantu. Hari n’abavugwa ko bakomeje kubaka igice cyasigaye kandi ubutaka bwose bwarishyuwe.

k6-1.jpg
Inzu, ibikorwa remezo mu manegeka

Umugenagaciro mu karere ka Gicumbi hari ibyo atemera

Mu kiganiro n’umugenagaciro w’akarere ka Gicumbi, Ndayishimiye Syldio, Bwiza.com imubaza impamvu hari imitungo bavuga ko yishyuwe ikaba imaze imyaka ine ikiri uko yari imeze mbere. Umunyamakuru anabaza kandi uburyo iyi mitungo icunzwe n’igihe izavanirwaho.

Umugenagaciro atangira ahakana ko iyo mitungo atayizi, nyamara akemera ko akarere akorera ari ko gashinzwe kubikurikirana umunsi ku munsi. Ati, « Iyo mitungo uvuga yo ntayo nzi kuko iyo nzi yari ihari ari inzu yagombaga kunyurwamo n’amatiyo y’amazi nyirayo ayisenya igice, dufatanyije n’umurenge yarasenywe . Urwego rwimuye nirwo ruba rufite full responsibility y’imitungo yimuwe gusa RTDA Akarere kayifasha muri follow up y’abari gukuraho imitungo yishyuwe ».

base_rukomo.jpg
Ku bijyanye no kuba hari imitungo yishyuwe ntikorweho n’umuhanda, Ndayishimiye agira ati, « icyo mbona gishoboka ni uko ishobora kwishyurwa itaragezweho n’umuhanda ari uko yasizwe mu manegeka n’ikorwa ry’uwo muhanda bikaba bigaragara ko nyir’uwo mutungo ahagumye byamukururira impanuka. Iyo niyo Principe iri raisonable ».

Aha yari anabajijwe niba hari ihame (principe) ituma umutungo wakwishyurwa, umuhanda ntuwugereho, ati « Iyo Principe ku giti cyanjye ntekereza ko itabaho ».
Kuba hari imitungo igihari myinshi, hakaba n’iyakuweho ariko hatagaragara impamvu kuko umuhanda utayigezeho, nta matiyo, nta kiraro, nta gitengu, ureba ukabona ko hatabaye ubushishozi mu kwishyura ; harimo n’inzu iri hafi na santeri ya Kageyo, umugenagaciro asaba umunyamakuru amazina ya nyirayo.

Ati, « Gusa ni uko utambwiye amazina yose y’uwo muturage bishyuye gusa ubwo umbwiye ko habamo DASSO na intendant wa Kageyo ndajya kubaza aho baba mbikurikirane nzaguhe amakuru yuzuye . Ewana turabikurikirana turebe status biriho ».

Umuhanda Base-Rukomo, ni igice cya mbere cy’umuhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare. Iki gice kireshya na kilometero 51,5. Ni umushinga watewe inkunga na Banki nyafurika itsura amajyambere, ukaba ukorwa na kampani y’abashinwa yitwa CHICO. Biteganijwe ko imirimo yo kuwubaka izarangira tariki ya 15 Ukuboza uyu mwaka.

Ku rubuga rwa RTDA, hagaragaraho urutonde rw’abantu 115 bishyuwe tariki ya 19 Ugushyingo 2015 ku nzu zabo zagombaga gusenywa n’uyu muhanda, batuye mu mirenge ya Miyove, Nyankenke , Byumba na Kageyo ; bivuga ko imyaka ine iburaho gato.

MININFRA ivuga ko hari ibindi bikorwa bibushamikiyeho bizubakwa nyuma, birimo amasoko 3 mato yo gufasha abagore kwiteza imbere, ibyumba by’amashuri 42, ndetse n’imihanda mito izubakwa mu murenge wa Byumba.

Amajyaruguru: Umuhanda Base—Rukomo wasize bamwe mu baturage mu manegeka

Karegeya Jen Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *