2025-12-04T191314Z_173990078_RC2V9IADTB06_RTRMADP_3_USA-TRUMP-RWANDA-CONGO-1764887531

Amasezerano ya Trump hagati y’u Rwanda na RDC ashobora gukubita igihwereye: Foreign Affairs

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imyaka myinshi y’intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu, ikinyamakuru ‘Foreign Affairs’ cyagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma ayo masezerano ashobora kudatanga umusaruro wari witezwe.

Mu isesengura cyashyize ahagaragara, iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo isinywa ry’amasezerano byatanze icyizere ku ruhando mpuzamahanga, ibiri kubera ku rugamba n’imiterere y’aya makimbirane bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rukiri rurerure.

Kimwe mu byo gishingiraho, ni uko amasezerano yibanze cyane ku mubano hagati ya Kigali na Kinshasa, nyamara umutwe wa AFC/M23, ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC, utari mu bayashyizeho umukono.

Abanditsi b’iri sesengura bagaragaza ko bigoye gutekereza ko intambara ishobora kurangira, mu gihe umwe mu bakinnyi bakomeye ku rugamba adafite uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano.

Bemeza ko amahoro arambye azasaba ko n’ibibazo bifitanye isano na M23 bibonerwa ibisubizo, binyuze mu biganiro no mu myanzuro yumvikanyweho.

Iri sesengura rinavuga ko hari ikinyuranyo hagati y’ibyatangajwe nyuma yo gusinya amasezerano n’ibikomeje kuba ku butaka.

Mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwagaragaje ayo masezerano nk’intsinzi ya dipolomasi, amakuru akomeje kuva mu burasirazuba bwa RDC agaragaza ko amakimbirane atarahagaze burundu, ndetse impande zose zigikomeza gushinjanya kutubahiriza ibyo ziyemeje.

Foreign Affairs ivuga ko aya masezerano atazakomeza guhagarara ku muhango wo kuyashyiraho umukono gusa, ahubwo ko azapimirwa ku bushobozi bwo guhindura ibibera ku rugamba no kugarura icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Ikindi cyagarutsweho ni uko ibibazo byakuruye intambara bimaze imyaka myinshi bitarakemurwa.

Kiriya gitangazamakuru gisobanura ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC adashingiye gusa ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo afitanye isano n’umutekano, intege nke z’inzego za Leta, imitwe yitwaje intwaro myinshi ikorera muri ako gace, amakimbirane ashingiye ku moko ndetse n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere.

Ku bw’iyo mpamvu, abanditsi Joshua Z. Walker, Reagan Miviri na Jason K. Stearns bemeza ko amasezerano ya dipolomasi yonyine adahagije mu gukemura ikibazo kimaze imyaka irenga 20, keretse aherekejwe n’ingamba zifata n’ibindi bibazo shingiro.

Iri sesengura rinasanga uruhare rwa Amerika rutagomba kurangirira ku guhuza impande zombi ngo zisinyane.

Ahubwo rivuga ko Washington izasabwa gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, gushyigikira ibiganiro biri gukorwa hagati y’izindi mpande zifite uruhare muri aya makimbirane no gukoresha igitutu cya dipolomasi igihe bibaye ngombwa.

Abanditsi banavuga ko nta buryo bugaragara bwo guhatira impande zose kubahiriza ibyo zemeye niba zatangira kubirengaho.

Bemeza ko kubura uburyo bukomeye bwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bishobora gutuma agenda ata agaciro buhoro buhoro.

Iri sesengura risohotse mu gihe raporo iheruka y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibera muri RDC na yo yagaragaje ko impande zitandukanye zikomeje gushinjwa kutubahiriza ibyo ziyemeje, ibintu byakomeje kongera impungenge ku hazaza h’ayo masezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply