Umutwe wa Twirwaneho usanzwe ufatanya urugamba na AFC/M23, watwitse igifaru cy’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impande zombi zikomeje gusakiranira mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko iki gifaru cyatwikiwe ahazwi nko kwa Mulima, muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru avuga ko kiriya gifaru cyatwitswe ubwo cyarimo kijya guha umusada ‘coalition’ y’ingabo za leta, mu gace k’ingenzi cyane ka Point-Zéro. Ni igifaru amakuru avuga ko ari icy’ingabo z’u Burundi.
Izi ngabo zimaze imyaka hafi itatu zifasha iza Congo Kinshasa mu rugamba zirwanamo n’imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho, zifatanyije n’abarimo abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo yongeye kuba isibaniro ry’imirwano ikomeye, nyuma y’uko ingabo za Kinshasa zigerageje kwigarurira agace ka Minembwe gasanzwe ari ubuturo bw’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Nyuma yo kugera ku bilometero bibarirwa muri bitanu uvuye i Minembwe-Centre, Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 bashoboye gusubiza ziriya ngabo inyuma, nyuma yo kuzihera isomo mu duce turimo Ruhinamavi, Bidegu, Ilundu, Kalingi na Gakenke.
Mu mirwano yatangiye muri iki cyumweru, ingabo zirimo iz’u Burundi na RDC zanirukanwe mu tundi duce turimo Mikenke, Bilalomboli na Rwitsankuku; ndetse amakuru avuga ko Twirwaneho na AFC/M23 bashobora no kuzirukana muri Point-Zéro.


